Bitatu bya kane bya miliyari y’abana b’abakobwa, bashyingirwa binyuranyije nubushake bwabo! -Madamu Jeannette Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 20 Kamena 2022, Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) Patricia Scotland, bagunfuye Ihuriro ry’Abagore rya 2022.

Iryo huriro rikubiye mu bikorwa by’Ingenzi bigize Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma byo muri Commonwealth (CHOGM 2022) yatangiye kuri uyu wa Mbere ikazasoza ku wa Gatandatu taliki ya 25 Kamena 2022.

Iryo huriro rihurije hamwe abayobozi b’abagore mu nzego zitandukanye zo mu bihugu bigize Commonwealth, bakaba barimo abahagarariye inzego za sosiyete sivile, abikorera n’imiryango mpuzamahanga.

Madamu Jeannette Kagame yasabye Isi yose gufata ingamba zihamye no kuzishyira mu bikorwa hagamijwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa n’abagore n’abakobwa, abana bashyingirwa ku gahato n’ibindi bikorwa bikidindiza iterambere ry’abagore mu bice bitandukanye byo ku Isi.

Mu butumwa yatanze afungura iryo huriro ku mugaragaro, Madamu Jeannette Kagame yayagiye aha ikaze abitabiriye iryo huriro ndetse n’abitabiriye Inama ya CHOGM 2022 muri rusange nyuma y’imyaka ibiri ishize isubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko Ihuriro ry’Abagore ribaye mu gihe Isi ihanganya n’impinduka zidasanzwe mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho, aho abagore basabwa kugira uruhare rukomeye by’umwihariko mu iterambere ry’ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Yavuze ko ibyo byashoboka gusa igihe abagore n’abakobwa bubakiwe ikirere kizira ubusumbane n’ihohoterwa rikorerwa abagore. Aha yaboneyeho gushimangira ko imibare igarukwaho muri iri huriro itanejeje kumva nubwo ihamagarira buri gihugu gufata ingamba zihuse mu guhangana n’ubusumbane bukigaragara hagati y’abagore n’abagabo.

Yagize ati: “N’ubundi kandi, nta kintu gishimishije kiri mu kumenya ko kimwe cya kabiri cy’abagore ku Isi, babonye, ​​cyangwa bazi umugore wahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Nta cyo kwihanganira kiri muri uko kuri, ko, nkuko tubivuga, bitatu bya kane bya miliyari y’abana b’abakobwa, bashyingirwa binyuranyije nubushake bwabo! Kuberako twese tubizi, abana ntibashobora kwemera gushyingirwa.”

Gusa ku rundi ruhande, yavuze ko gufata ingamba no kuzishyira mu bikorwa bitanga amahirwe yo kubona impinduka nk’izabaye mu Rwanda mu myaka 30 ishize, igihugu aho abagore bafashwe ku ngufu nk’imwe mu ntwaro z’intambara, kuri ubu kikaba ari igihugu cy’intangarugero mu kuziba icyuho mu buringanire bw’abagore n’abagabo.

Ati: “Ihuriro ry’Abagore rya 2022 ntabwo riteraniye gusa mu gihugu giharanira guteza imbere abagore no kubashyigikira mu buyobozi. Ni ihuriro ribaye mu gihugu aho gufata ku ngufu abagore n’abakobwa byabaye intwaro y’intambara mu myaka 30 ishize. Uyu munsi u Rwanda ruri ku mwanya wa 7 ku Isi mu bihugu biza imbere mu kuziba icyuho mu buringanire bw’abagabo n’abagore.”

Yakomeje avuga ko ibyo bishingiye ku rugendo no kwiyemeza u Rwanda rwafashe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kwiyubaka byajyanye no komora byo ku mubiri n’ibyo ku mutima, by’umwihariko mu guhumuriza abagore bahungabanyijwe n’ibyabakorewe muri Jenoside.

Yavuze ko ababohoye u Rwanda bagombaga guhangana n’ibibazo byari bihari ari na ko bubaka politiki ihamye ikumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi yibanda ku kwimakaza iterambere ry’umugore n’umukobwa n’umuryango muri rusange.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland, mu mukenyero wa kinyarwanda, na we yashimiye abitabiriye iri huriro muri Kigali, na Madamu Jeannette Kagame wabaye urugero rwiza rw’umubyeyi ubereye u Rwanda.

Yashimiye u Rwanda rwakiriye Inama ya CHOGM nyuma y’imyaka isaga 10 ishize iyo nama iteranira mu bihugu byo hanze y’Afurika, anashimangira ko iri huriro ry’abagore riteraniye I Kigali ari ryo rya mbere ribereye kuri uyu mugabane.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/06/2022
  • Hashize 2 years