Bishop Tom Rwagasana wo muri ADEPR yarekuwe

  • admin
  • 17/08/2017
  • Hashize 7 years

Bishop Tom Rwagasana wahoze ari Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR Urukiko rukuru rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo. akurikiranywe ho ibyaha byo kunyereza umutungo .

Mu kwiregura, Tom Rwagasana yakunze kuvuga ko kuba yaragiye asinya ku masheki yari abifitiye ububasha, ahubwo agasaba ko abahabwaga ayo mafaranga babazwa icyo bayakoresheje kuko we yasinyaga ibyateguwe n’abandi babishinzwe.

Umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel yavuze ko Bishop Rwagasana yarekuwe by’agateganyo kubera ikibazo cy’uburwayi.

Ati “Nibyo, Urukiko Rukuru ejo rwafashe icyemezo cyo kumurekura by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko akomeza gufungwa, bwari bwasabye ko icyemezo kimufunga by’agateganyo cyongerwa. Ariko bigeze mu Rukiko Rukuru barabiburana noneho n’ubushinjacyaha busaba ko yaba afunguwe by’agateganyo kuko ararwaye cyane.”

Urukiko Rukuru rwamwemereye ko afungurwa by’agateganyo ariko rugira ibyo rumutegeka agomba kubahirirza nko kujya yitaba ubushinjacyaha buri cyumweru, gutanga pasiporo ye n’ibindi. Bisobanuke ko atagizwe umwere ahubwo ari uko afunguwe by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.”

Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/08/2017
  • Hashize 7 years