Birdman yatunguye abantu ubwo yifurizaga Lil Wayne isabukuru nziza

  • admin
  • 29/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Birdman ufatwa nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu kugera kuri byishi ku muraperi Lil Wayne kubera gukorera igihe kini mu nzu ye itunganya umuziki(rabel) ya Cash Money, umwaka ushize nibwo yagiranye amakimbirane akomeye n’uyu muraperi ubwo yasabaga kwishyurwa akayabo k’amadorari kangana na miliyoni 51 z’amadorari y’Amerika ku muzingo (album)we watinze gusohoka nyamara amasezerano yarateganyaga ko wagombaga gushyirwa hanze muri 2014.

Kuwa Kabiri ni ho Birdman bikaba yaje kwirengagiza ibyo byose ashyira kuri Instagram ye amafoto 4 yigeze kwifotozanya na Lil Wayne agira ati” isabukuru nziza y’amavuko muhungu wange.” (hbd my son).

Abenshi mu bakurikiranira hafi iby’ibi byamamare bakaba bibaza ibyihishe nyuma y’uku Birdman akoze ibyo mu gihe bari basigaye bafatwa nk’abanzi bakomeye dore ko banajyananye mu nkiko ndetse bakaza no guseswa amasezerano yimikoranire bari bafitanye.

Twabibutsa ko umuraperi Lil Wayne yinjiye mu bufatanye na Birdman afite imyaka 12 gusa ya mavuko, mu gihe yabonye izuba kuwa 27 nzeri 1982.

Yanditswe na Nt Jado/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/09/2016
  • Hashize 8 years