Biratangaje : Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari konti ya banki muri UR itazwi kandi idatangirwa raporo

  • admin
  • 15/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020, Kaminuza y’u Rwanda (UR) yitabye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu ku mikoreshereze mibi y’imari n’umutungo wa Leta.

Abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda bitabye PAC mu buryo bw’ikoranabuhanga, batanze ibisobanuro mu magambo ku makosa yagaragaye muri iyo Kaminuza ajyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu, nk’uko byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro, yagaragaje ko hari konti ya banki muri UR itazwi kandi idatangirwa raporo.

Aha ni ho ahera avuga ko ibyo bituma raporo za UR ziba zirimo itekinika avuga ko riteye ubwoba kubera imikorere irimo ihuzagurika.

Yavuze ko ingingo 166 y’Itegeko Nshinga igaragaza ko ingengo y’imari ikigo cyangwa urwego rwa Leta igomba gukoreshwa icyo yasabiwe ndetse ko kudacunga neza umutungo bituma haziramo na ruswa.

Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, umwe mu bagize Komisiyo ya PAC agaragaza ko igenamigambi rya UR ritanoze, ko hari ibibazo mu micungire y’imitungo bigateza Leta igihombo, kutagira amakuru mu micungire y’imari, kwishyura kabiri no kutagira amakuru avuye mu ibaruramari.

Akomeza agira ati: “UR ifite ubushake buke kuva mu myaka itanu ishize. Bagombye kutugaragariza impamvu badakosora ibyagiye bigaragazwa mu myaka itanu ishize bitakemutse, ibyo babwirwa ntibabyumva kubera kutagira ubushake”.

Tengera Kayitare Françoise, Umuyobozi wa Kaminuza wungirije ushinzwe imari akaba ari na we mugenga w’ingengo y’imari muri Kaminuza y’u Rwanda, yemera ko bari ku kigero kidashimishije mu gucunga imari ya Leta.

Asobanura ko ikibitera ari amateka. Ati: “Ikibitera ni amateka aturuka mu myaka ya mbere, ubwo hari hamaze guhuzwa ibigo kuko ntabwo hahise hashyirwaho igenamigambi”.

Tengera akomeza avuga ko hari ikibazo k’ibirarane bya miriyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda zidafitiwe ibisobanuro ariko ngo biterwa n’uko bazunguye ibigo byahujwe.

Igikorwa cyo kubariza mu ruhame (Public Hearings) cy’uyu mwaka, kiri gukorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (webinar), mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.


JPEG - 109.2 kb
Abagize Komisiyo ya PAC ubwo bahataga ibibazo abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 15/09/2020
  • Hashize 4 years