Birakekwa ko Abanyarwanda baza bavuga ko birukanwe muri Uganda haba harimo abo muri RNC

  • admin
  • 12/09/2019
  • Hashize 5 years

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi irimo gukora iperereza no gukurikirana niba umutwe wa Kayumba Nyamwasa (RNC) urimo gushakira abayoboke mu Rwanda.

Ni mu gihe hashize iminsi hari Abanyarwanda bakunze kuza bashinja igihugu cya Uganda kubambura utwabo no kubakoresha ubucakara bwo guhinga, ngo haba harimo intumwa za Kayumba Nyamwasa washinze umutwe wa RNC ufite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibyo byatumye Leta y’u Rwanda ishinja Uganda ko itera inkunga uwo mutwe w’iterabwoba ndetse ikanashinja Uganda guhohotera Abanyarwanda bayijyamo n’abayinjiramo.

Hari bamwe mu bafungiwe muri Uganda bavuga ko mu gipolisi cya Uganda ariyo nzira y’abayoboke ba RNC bakora akazi ko kwijizamo Abanyarwanda.

Uwingenzi Jean Berchmas ashimangira ko Polisi y’icyo gihugu yinjiriwe n’abantu bo muri RNC, bakaba ngo barimo kwinjiza muri uwo mutwe Abanyarwanda bajya muri Uganda.

Ati “Nahuriyeyo n’abasore batatu nari nsanzwe mbona ku Gisenyi, umwe arambaza ati ‘hano kwa Kayumba wahageze ute?’ Birantagaza cyane, arakomeza ati ‘nari nzi ko tuje mu gisirikare none turabona mwirirwa mutera ibirayi!”

“Nyuma naje kuhabona(kuri Polisi ya Kisoro muri Uganda) umugabo wajyaga uza kurya muri resitora nakoragamo ku Gisenyi(mbere yo kujya muri Uganda), yari yambaye ipantaro y’igisirikare afite n’icyombo, abanza kuvugana n’abo basore nyuma nanjye aranyegera mbona na we nsanzwe muzi neza”.

Hariya muri Uganda bamwita Amosi ariko ino bamwita Vincent, yambujije kuza mu Rwanda ansobanurira ko baza kumfunga, abonye nanze ansaba kwemera ikiraka(mission) cyo kuza gushaka abasirikare, ndetse ambwira ba basore baje mu gisirikare cya Kayumba bavuye mu Rwanda.”

Yakomeje ambwira ko umuntu waje mu Rwanda akabasha kohereza muri Uganda mugenzi we wabaye umusirikare, ngo ahabwa amashilingi 32,000 (abarirwa mu bihumbi umunani by’Amafaranga y’u Rwanda), ariko yaba yohereje ukiri umusivili agahabwa hagati y’amashilingi 15,000-25,000 (abarirwa hagati ya y’ibihumbi bine na bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda).”

Kuri ayo makuru atangazwa na bamwe mu bava muri Uganda barimo Uwingenzi, Polisi y’u Rwanda yagize icyo iyavugaho, isobanura ko ikomeje guperereza no gukurikirana iby’ayo makuru.

Avugana na Kigali today ducyesha iyi nkuru,CP John Bosco Kabera yvuze ko inzego z’umutekano zirimo kubikoraho iperereza.

Ati “Ikirimo gukorwa ni uko inzego z’umutekano zirimo gukora iperereza n’ubugenzuzi kugira ngo zirebe koko niba ayo makuru ari impamo”.

Akomeza agira ati:”Ntabwo wahita uvuga ngo ni ukuri ariko ayo makuru afite agaciro ku nzego z’umutekano, kandi Abanyarwanda baracyagirwa inama yo kutajya muri Uganda, ndetse n’imipaka irarinzwe”.

Imibare itangazwa n’inzego zibishinzwe igaragaza ko kuva muri 2018 kugeza ubu Abanyarwanda bamaze kwakirwa mu Rwanda bavuye muri Uganda ari 605, bakaba baza binubira ko bakorewe iyicarubozo muri Uganda.

Avuga ko abo Banyarwanda basubiye mu miryango yabo iri hirya no hino mu gihugu, kandi ko nta bufasha bw’umwihariko bahawe, n’ubwo bamwe batanze ibirego basaba indishyi Leta ya Uganda.

Gusa kugeza ubu hategerejwe ikizava mu biganiro bizahuriza i Kigali Leta y’u Rwanda hamwe n’Intumwa za Uganda, biteganyijwe kuba ku wa mbere tariki 16 Nzeri 2019, bikazaba bigamije kugarura umubano mwiza n’ubuhahirane byahozeho mbere y’umwaka wa 2018.

Ibi biganiro bizasuzumirwamo uburyo hashyirwa mu bikorwa amazesezerano yasinywe na Perezidaj Paul Kagame w’u Rwanda na Museveni wa Uganda, ubwo bari i Luanda muri Angola tariki 21 Kanama 2019.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/09/2019
  • Hashize 5 years