Biragoye ko abonse amashereka ya Jenoside bakosoka-Dr.Bizimana

  • admin
  • 02/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane abo mu gisekuru cya Parmehutu badashobora gukosoka.

Ibi yabigarutseho ku Cyumweru tariki 30 Kamena 2019 mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo.

Dr Bizimana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagenze mu Majyepfo itinze bitewe n’uko abenshi mu bari bahatuye bari mu mashyaka nka PL na PSD ariko bakoshywa nabo mu Majyaruguru.

Ati”Jenoside mu Majyepfo yatinze gutangira kandi nibyo kuko abenshi bari muri PL na PSD. Abahutu bo mu Majyaruguru bandikiye abo mu Majyepfo bavuga ko abatutsi babamaze binyuze mu Nkotanyi ndetse babasaba kutaba ba barihima kuko nabo abatutsi batazabarebera izuba”.

Yavuze kandi ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside mu mitima yabo cyane cyane abo mu gisekuruza cya Parmehutu bitewe n’uko bonse amashereka ya Jenoside bityo ngo gukosoka ntibyapfa gukunda.

Ati”Imyaka 25 irashije ariko iyo urebye abagifite ingengabitekerezo ya jenoside ni abo mu gisekuruza cya Parmehutu bakuranye ibitekerezo by’urwango. Biragoye ko abonse amashereka ya jenoside bakosoka. Amateka ntitwayasubiza inyuma ariko ntibizongera”.

Dr.Bizimana yavuze ko Kayibanda Grégoire na Habyarimana Juvenal bayoboye u Rwanda, ku butegetsi bwabo bagiye bafata abatutsi nk’abanyamahanga kandi amateka yerekana ko ahubwo abo bombi ari bo batari Abanyarwanda

Kuri Kayibanda ngo Se yitwaga Nkangura yavukiye i Bushi hafi ya Bukavu aza mu Rwanda ahagana mu 1915, aje kwishakira imibereho yakirirwa i Kabgayi n’abapadiri bamuha akazi muri diyosezi.

Avuga ko Kayibanda yaje kuvukira mu Rwanda atyo nta gisekuru ahafitekuko yavutse tariki ya 1 Gicurasi 1924 avukira i Tare mu Marangara mu Karere ka Muhanga aho Se yari yarahawe isambu maze aba Umunyarwanda atyo.

Naho Habyarimana we,Dr.Bizimana avuga ko amateka ye afitanye isano n’aya Kayibanda mu buryo bwa hafi kuko igisekuru cye nawe kiba i Bugande. Se yitwaga Jean Baptiste Ntibazirikana Nyina akitwa Suzana Nyirazuba.

Habyarimana yavutse tariki 8 Werurwe 1937, avukira mu Gasiza i Rambura (ahahoze ari muri Komine Karago ubu ni mu Karere ka Nyabihu) aho yavukiye.Ngo aha Se yahahawe n’abapadiri bityo ahinduka umunya Karago ariko igisekuru ngo ntikiri mu Rwanda, ahubwo ni Uganda.

Bityo ngo yaba Kayibanda cyangwa Habyarimana bazwiho ko ku butegetsi bwabo baranzwe n’amacakubiri akomeye, aho bwabibye urwango rwari rugamije kurimbura Abatutsi.

Iyi ngengabitekerezo kirimbuzi kandi ni yo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

JPEG - 99.3 kb
Dr.Bizimana yavuze ko Kayibanda Grégoire na Habyarimana Juvenal bayoboye u Rwanda batari Abanyarwanda




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/07/2019
  • Hashize 5 years