Birababaje:Umugore ufite umugabo n’abana babiri yababyaranye na se umubyara ariko umugabo we azi ko abana ari abe

  • admin
  • 30/09/2019
  • Hashize 5 years

Umugore ufite umugabo yatangaje inkuru iteye agahinda y’ukuntu yatangiye gusambana na se agifite imyaka 18 y’amavuko bakaza kubyarana abana babiri ariko umugabo we akaba azi ko abo bana ari abo babyaranye kandi atari byo.

Iyi nkuru yayitangarije umunyamakuru witwa Shirley E.F Tibilla uzwi nka Cookie Tee ukora ikiganiro kitwa ’Tales from the Powder Room’ kuri televiziyo yitwa GHone TV .

Uyu mugore utarashatse gushyira ahagaragara amazina ye bitewe n’umutekano we ndetse no kudatuma umugabo we asara cyangwa ngo yiyahure,yavuze uburyo se umubyara ari we se w’abana babiri ariko umugabo we akaba atabizi ahubwo azi ko ariwe se w’abo bana.

Yasobanuye ko nyina yabivumbuye ubwo uyu mugore yari agejeje ku myaka 22,nyuama yaho ahita yitaba Imana.Urupfu rwa nyina yahise arwigerekaho ko ariwe waruteye.

Yakomeje asobanura ko abo bagiye bakundana bose urukundo rwasenyuakaga ako kanya bitewe n’uko batamushimishaga mu mibonano mpuzabitsina nk’uko se yabigenzaga.

Avuga kandi uburyo yagiye aca inyuma umugabo we igihe cyose akajya kwiryamanira n’umubyeyi we (se), ku buryo umugabo we yatekerezaga ko bakunda kuba bari kumwe bitewe n’urupfu rwa nyina.

Impamvu nyamukuru y’urwandiko yandikiye iyo televiziyo ni ugushaka ubufasha bw’uko yahagarika iyo ngeso kuko adashaka kubura umugabo we.Ariko nanone akaba adashaka kubabaza umubyeyi we (se).

Ibaruwa yandikiye iyo Televiziyo yagiraga iti “Nshuti Tales ndi umugore wubatse w’imyaka 34 y’amavuko ufite abana babiri.Nashatse umugabo mu yaka irindwi (7) ishize.Umugabo wanjye anyitayeho mu buryo bwiza ku buryo ari wa mugabo buri mugore yarota kubana nawe ariko ikibazo ni iki,ntabwo namubereye umuntu mwiza.

Natangiye kuryamana n’umubyeyi wanjye(se) guhera mfite imyaka 18 y’amavuko.Mama yamenye ibyanjye na papa nyuma y’imyaka ine (4),nyuma gato afatwa n’indwara ahita yitaba Imana.Urupfu rwa Mama na rwishyizeho kubera ibyo bikorwa musezeranya ko ngomba gutandukana na dada. Ariko sinashobora kureka kuryama mu gitanda cya data.

Nyuma y’urupfu rwa mama,urukundo rwanjye na data rwariyongereye ku buryo umugabo wanjye yatekerezaga ko mara umwanya munini ndikumwe na data bitewe n’urwo rupfu.

Tales, umugabo wanjye yibwira ko abana babiri dufitanye ari abe,ariko ni abo nabyaranye na data.Abana bose basa na data ariko kubera ko nanjye nsa nawe nta numwe wabikeka.

Urukundo rwanjye na data rwatumye ntandukana n’abo twagiye dukundana kuko ntanyurwaga mu gihe k’imibonano mpuzabitsina nk’uko data abikora.Sinshaka kubura umugabo wanjye kuko ni umgabo mwiza kandi ndamukunda cyane ariko ntabwo byanorohera kureka gukorana imibonano mpuzabitsina na data.

None ubu ndashaka gushyira ibintu ahagaragara ntababaje n’umwe yaba umugabo wanjye cyangwa data.

Ese ibi nzabibwira umugabo wanjye gute? Ni mungire inama”.

Ngayo nguko ni mumugire inama nk’abantu musomye iyi nkuru kandi ntihagire uwugenda adatanze inama.


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 30/09/2019
  • Hashize 5 years