Birababaje kuba hari bana bacyandagaye mu mihanda – “Perezida Paul Kagame”
- 13/03/2016
- Hashize 9 years
Mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu bateraniye i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuba hari abana bacyandagaye ku mihanda batagira kirengera. Yavuze ko atiyumvisha impamvu inzego zishinzwe gufasha abana zitabikora, kandi hari inama nyinshi zagiye zifatirwamo imyanzuro y’uko bafashwa mu buryo burambye.
Muri uyu mwiherero wa 13, Umukuru w’Igihugu yavuze ko aherutse gusoma mu kinyamakuru uburyo ikibazo cy’inzererezi gihangayikishije, kandi na we ubwe ngo arazibona bikamubabaza. Perezida Kagame yabwiye abayobozi bitabiriye uyu mwiherero ko bitangaje kuba banyura kuri abo bana barimo abahetse abandi, ariko bakikomereza nk’aho batanababonye, ntibagire icyo babikoraho. Yagize ati “Ko umuntu atambwira ngo twabuze amikoro, ko atari cyo kivugwa, habaye iki? Ababishinzwe ndibaza ko mwabidusubiza na byo, habaye iki ku buryo umuntu ahora abona ku muhanda abana badafite uko babayeho?”
Mu minsi ishize Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ikemura iki kibazo mu byumweru bibiri, ariko ibyo byumweru birangira abana bakiri benshi mu muhanda hirya no hino mu Mujyi wa Kigali. Perezida kagame yavuze ko usibye n’ubuzererezi, abana bo ku mihanda baba baranabaswe n’umwanda ku buryo ngo umuntu abanyuraho akumva atiyumvisha ko ari Abanyarwanda. Ati “Ko twashyizeho gahunda y’isuku, abana umuntu asanga ku muhanda akavuga ngo aba bana si abacu, mwese mukabanyuraho ntihagire n’usubira inyuma ngo avuge ngo hariya hari ikibazo, biraterwa n’iki?” Yunzemo ati “Ntimugira amaso abona ngo ikibazo mugikemure? Ubwo se amaso na yo muyateze ku baterankunga? Ubwo se abaterankunga bagiye kujya babaha n’amaso yo kubona?”
Perezida Kagame yibajije impamvu bene abo bana batajyanwa mu bigo nka Iwawa ahagororerwa abana b’inzererezi n’abandi bafatwa nk’ibirara, bakanahigishirizwa ubumenyingiro nko kubaza, kudoda n’ibindi. Yibukije ko Ikigo cya Iwawa giherereye mu Kiyaga cya Kivu ubwo cyashyirwagaho u Rwanda rwanenzwe n’amahanga, ariko ko umusaruro cyatanze wagakwiye kuba utuma n’abandi bana bakizerera bakijyanwamo. Umubare w’abana b’inzererezi mu gihugu ntuzwi, ariko bene abo bana bagaragara mu gihugu hose. Mu gishanga cya Nyabugogo harara abana bavuga ko bamaze imyaka myinshi, nk’uko babisobanura muri video ikurikira. Perezida Kagame yagarutse no ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu, avuga ko bibabaje kuba abantu bagurishwa nk’ibicuruzwa, avuga ko iki na cyo ari ikibazo abayobozi bagizemo uburangare. Ati “Abana b’Abanyarwanda, b’Abanyafurika bacuruzwa bate nk’ibicuruzwa? Ko tubivuze kenshi, abana b’abakobwa bacuruzwa, ni gute biba mukabyemera? Ni gute mwicarana na byo mugatuza mugatimaza? Habuze iki?”
Yavuze ko ibi bifitanye isano ya hafi n’ikibazo nanone cy’abagabo bahohotera abagore babo, avuga ko nubwo haba hari ahandi abagore bahohoterwa kurusha mu Rwanda, ibyo bidasobanuye ko Abanyarwanda bakwiye kwihanganira kubona umugore n’iyo yaba umwe ahohoterwa. Yashimangiye ko bibabaje kuba hari n’abo yumva ngo barabimenyereye, “umugore akaza ku kazi yakubiswe afite uruguma, bamubaza akabeshya ngo yagiye akubita umutwe ku…kandi bamukubise, akagenda akaba na byo.” Perezida Kagame yavuze ko ari amakosa kuba umuntu yahohoterwa akabifata nk’ibisanzwe, aburira abagabo bakubita abagore ko bagiye kujya bahura n’uruva gusenya.
Muri uyu mwiherero Perezida Kagame yanenze cyane ko hari ibibazo byinshi biba byarafashweho imyanzuro mu nama zagiye ziba mu bihe byashize, ariko ntibikemurwe. Yavuze ko uyu mwiherero muri uyu mwiherero abagaragayeho amakosa bazayaryozwa mu buryo bukomeye, ku buryo bamwe bazahava ari inkomere, ibyo yise mu cyongereza Casualties. Uyu mwiherero witabiriwe n’abayobozi bakabakaba 300, umwiherero ukaba ari umuhango ngarukamwaka uhuza abayobozi bakungurana inama y’uburyo bakwihutisha iterambere ry’igihugu.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw