Birababaje : Amafaranga miriyari 8.6 Frw za Leta zaribwe ndetse zisohoka mu buriganya
- 15/05/2020
- Hashize 5 years
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta, Biraro R. Obadiah, kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2020 yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ubugenzuzi y’umwaka wa 2019 , ishyikirizwa imitwe yombi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 166 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Igenzura ryibanze ku nzego zigira uruhare runini mu buzima bw’igihugu. Harimo ibigo bya Leta bikora ubucuruzi 5 GBEs (ari byo RSSB, WASAC, BDF, SGF na RPC Ltd.); n’ibigo binini 10 ‘Boards’. Izindi nzego zagenzuwe ni Uturere 28 n’Umujyi wa Kigali, imishinga 69 Minisiteri 11, Izindi nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta 19 n’ibitaro by’uturere 26. OAG kandi yagize uruhare mu bugenzuzi bwa EAC nkuko bisanzwe.
Ibigo byose byagenzuwe uyu mwaka bingana na 80% by’ingengo y’imali y’igihugu. Umwaka wawubanjirije twari twagenzuye 86.6% by’ingengo y’Imari y’igihugu. Iri gabanuka ryatewe n’iki cyorezo cya COVID-19 cyateye hari inzego 9; ni ukuvuga 7.1% zikigenzurwa. Igenzura rizasubukurwa ibintu nibisubira mu buryo.
Igenzura ryakozwe muri uyu mwaka ryagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura; Amafaranga yasohotse inyandiko zidahagije; amafaranga yasesaguwe; amafaranga yasohotse nta burenganzira n’amafaranga yanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya yiyongereye ku kigero cya 51% ugereranije n’umwaka ushize. Yose hamwe yabaye miliyari 8.6 z’amafaranga y’u Rwanda avuye kuri miliyari 5.6 mu mwaka wa 2018.
Iyi raporo igaragaza ibyavuye mu bugenzuzi bwerekeye imikoreshereze y’umutungo (Financial audit), ubugenzuzi bw’amahame (Compliance audit); ubugenzuzi bwimbitse (performance audits), ubugenzuzi bwihariye (special audits), n’ubugenzuzi ku ikoranabuhanga (IT audits) bwakozwe kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2019 kugeza muri Mata 2020.
Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yabwiye inteko ishinga amategeko ati: “Uyu mwaka raporo ntamakemwa (unqualified) zabaye 33% mu byerekeye gukurikiza amategeko n’amabwiriza naho mu byerekeye imikoreshereze y’umutungo zabaye 55%. Umubare w’ibitekerezo binenga imicungire y’imari (Adverse Opinion) wagabanutseho 3% (Compliance audit), na 5% (Financial audit) ugereranije n’umwaka ushize. Ibi bigaragaza intambwe iterwa mu kunoza imicungire y’umutungo wa Leta.”
Nk’uko yabisobanuye ariko: “Iyi ntambwe yiganje mu mishinga, Minisiteri. n’izindi nzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta kuko byihariye 82% ya raporo ntamakemwa na 67% bya qualified. Ibyavuye mu igenzura ry’ibigo bya Leta bikora ubucuruzi n’ibindi bigo binini ntibishimishije, mu gihe ari byo bishyira mu bikorwa porogaramu z’ingenzi z’igihugu zikora ku buzima bw’abaturage.”
Ibindi bibazo byagaragaye inzego zose zihuriyeho birimo amasezerano yadindiye n’ayatawe atarangiye; amasezerano afite imirimo yahagaze n’imitungo idakoreshwa. Ibi bibazo, nk’uko umugenzuzi mukuru w’imari ya leta abivuga, bikeneye guhagurukirwa kuko bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1).
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yanagaragaje muri raporo ye ko igipimo cyo gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’ubugenzuzi cyagabanutseho 5% muri uyu mwaka. Uyu mwaka inama zashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 44% ugereranije na 49% by’inama zashyizwe mu bikorwa umwaka ushize wa 2018.
Ubwo yagezaga raporo ku nteko yavuze ati “Nkurikije uko gushyira mu bikorwa inama z’ubugenzuzi bihora biri hasi, ndahamagarira inzego za leta kubona raporo z’ubugenzuzi nk’igikoresho kibafasha kunoza imicungire y’umutungo wa leta”
Yongeraho ati “Naho ubundi ubugenzuzi bwatugirira akamaro gake, mu gihe inama zabuvuyemo zidashyizwe mu bikorwa ngo zikemure ibibazo byaragarajwe muri raporo”
MUHABURA.RW