Bimwe mu bintu abashakanye bakwiye guhora baganiraho urukundo rugakomeza gutoha
Aho umuntu ava akagera ibiganiro nibyo bituma abantu bumvikana bakabasha kugira ibyo bageraho ndetse noneho biba akarusho hagati y’abashakanye igihe cyose bakunda kuganira.
Inyigo zitandukanye zigenda zigaragaza ko iyo abashakanye bakunda kugirana ibiganiro bituma barushaho kubaho bishimye ndetse umubano wabo ntihagire ikiwumeneramo.
Inkuru y’urubuga elcrema igaragaza ibintu abashakanye bagomba guhora baganiraho kugira ngo umubano wabo urusheho kugenda neza
Kuganira ku bimuhangayikishije
Kuganira n’uwo mwashakanye ku bimuhanganyikishije cyangwa ku bibazo afite ushobora kumva ko ari ikintu cyoroheje, nyamara ni igipimo cyiza cy’uwo mwashakanye cyo kumenya niba amukunze cyangwa se umwitayeho.
Niyo cyaba ari intu gitoya kukiganira n’umugabo wawe cyangwa n’umugore wawe bituma muhumurizanya umubano ukagenda neza.
Kuganira ku mabanga yanyu
Kuganiriza uwo mwashakanye amabanga, gufungurirana umutima ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyubaka umubano.
Nta banga rikwiriye kubaho wahisha uwo mwashakanye kuko nibwo umubano uramba, iyo habayeho kugira ibyo wihererana umubano ugenda nabi.
Kuganira amabanga yanyu bituma murushaho kumenyana byimbitse ndetse urushako rurushaho kuryoha kuko umwe abitsa undi amabanga ye.
Kuganira ku bintu akunda
Kuganira n’uwo mwashakanye ku bintu ukunda ni ibintu byiza cyane. Iyo uzi ibyo umugabo wawe cyangwa umugore wawe akunda bituma mugirana ibiganiro byimbitse.
Iyo ari ibiganiro cyangwa film akunda kureba biba byiza iyo mufatanyije kubyumva cyangwa kubireba murushaho kwishima cyangwa se mukababara, mukarushaho kubaka umubano wanyu.
Kuganira na mugenzi wawe ku nyungu ze
Umugabo cyangwa se umugore aba akwiriye kumenya ibintu mugenzi we akora ndetse akamutera umwete.
Uramutse utazi ibyo akora cyangwa utabyitayeho umubano wanyu ugenda ucogora ku buryo mumera nkaho nta kintu mu gihuriyeho kuko ibyo amaramo umwanya we utabimushyigikiyemo.
Kumenya ibyo uwo mwashakanye akora ndetse ukamushyigikira bituma umubano urushaho kugenda neza kuko ntawe utakwishimira kubona umuntu umushyigikiye.
Kuganira kuri gahunda z’icyumweru cyangwa za weekend
Kuganira kuri gahunda yanyu z’icyumweru cyangwa iza weekend bituma mugira ibintu byinshi bibahuza ndetse mukungurana inama.
Bigutera kwishimana n’uwo mwashakanye ndetse ukarushaho kugira akanyamuneza kumva ko hari umuntu ugushyigikiye cyangwa se uzi ibyo uhugiyemo aho uri hose.
Kuganira uko akazi kagenze
Iyo uwo mwashakanye akubajije uko akazi kawe kagenze birushaho kugushimisha ndetse bikagaragarira uwo mwashakanye ko umutetesha.
Hari abantu bagira abakoresha babi, bakabaremerera ku buryo aba akeneye umuntu wo kumubaza uko umunsi wagenze. Iyo rero umugabo cyangwa umugore akuganirije kuri iyo ngingo umutima uraruhuka ndetse mukarushaho kubana neza.
Ni ibyinshi abashakanye bashobora kuganiraho kugira ngo umubano wabo urusheho kugenda neza mu buzima bwabo bwa buri munsi