Bimwe mu bicuruzwa byakuriwe kwishyura amahoro kuri za gasutamo ibindi ariyongera

  • admin
  • 14/06/2018
  • Hashize 7 years
Image

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko guverinoma igiye gukora amavugurura muri gahunda z’imisoro n’amahoro aho bimwe mu bicuruzwa byinjira mu gihugu byakuriweho amahoro kuri za gasutamo kubera ko hari amavugurura yayo u Rwanda rwemerewe n’ibihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba bihuje gasutamo.Gusa hari n’ibindi aho kugira ngo agabanuke ahubwo yiyongereye.

Ibi Minisitiri Dr Ndagijimana yabitangaje Kuri uyu wa Kane ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, abagezaho Umushinga w’Itegeko ry’Ingengo y’Imari ya 2018/2019, biteganyijwe ko izaba ingana na miliyari 2443.5Frw.

Yavuze ko ubu u Rwanda hari amavugurura ku bijyanye n’amahoro kuri za gasutamo rwemerewe n’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba ari nabyo bizafasha igihugu muri gahunda z’ingenzi kihaye mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

Minisitiri Ndagijimana yagize ati “Hari kandi n’amavugurura y’amahoro ya gasutamo, twemerewe mu rwego rw’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba duhuje gasutamo, aho ibyo bihugu byose biba bifite amahoro angana ku mipaka ku bicuruzwa biturutse hanze yako.Ibi bizadufasha gushyigikira gahunda z’ingenzi twihaye nko guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, gutwara abantu n’ibintu ndetse no gufasha abaturage kugezwaho ku buryo buhendutse, iby’ibanze bakenera mu buzima bwa buri munsi.”

Yavuze ko umuceli uzakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 45% aho kwishyura 75% bya EAC, isukari ikomeze kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 25% aho kwishyura 100%.

Yakomeje agira ati “Ibicuruzwa bitumirizwa gucururizwa mu iguriro ryashyiriweho abakora mu nzego z’umutekano bizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo kuri 0%, imodoka za rukururana zizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0% aho kwishyura 10%, imodoka zitwara imizigo ku bushobozi buri hagati ya toni eshanu na toni 20 zizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 10% aho kwishyura 25%.”

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko imodoka zitwara imizigo ku bushobozi burenze toni 20 zizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0% aho kwishyura 25%, naho imodoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange bari hagati ya 25-50 zizishyura kwishyura 10% aho kwishyura 25%.

Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange barenze 50 zo zizakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0% aho kwishyura 25%.

Imashini n’ibindi bikoresho by’ibanze bikoreshwa mu budozi bw’imyenda no mu nganda zitunganya impu zo zizakomeza kwishyura amahoro ya 0% aho kwishyura 25%, ibikoresho by’itumanaho bikomeze kwishyura amahoro ya 0% aho kwishyura 25%.

Minisitiri Dr Ndagijimana yakomeje agira ati “Amagare ya siporo akoreshwa mu isiganwa ry’amagare azajya yishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 0%, aho kwishyura 25%, mu rwego rwo guteza imbere iyi siporo imaze kwamamara mu Rwanda no mu mahanga.”

Yanavuze ko ibicuruzwa biri ku rutonde rw’ibikoresho by’ibanze bizakomeza kwishyura amahoro ku gipimo cya 0%, aho kwishyura kuva ku 10-25%. Ni kimwe n’ibikoresho byifashishwa mu guhererekanya amafaranga, mu rwego rwo kwihutisha gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana no kugabanya gukoresha amafaranga yo mu ntoki.

Yakomeje agira ati “Ikindi navuga ni uko imyenda ya caguwa izakomeza kwishyura 4$ ku kilo aho kwishyura 2.5$ ku kilo, naho inkweto za caguwa zizakomeza kwishyura 5$ ku kilo aho kwishyura 0.4$, mu rwego rwo guteza imbere inganda zacu imbere mu gihugu.”

Minisitiri Ndagijimana yavuze kandi ko amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe agera kuri miliyari 1266.1 Frw, yiyongereyeho kuri 12% ugereranyije n’ayari yagenewe uyu mwaka, azafasha mu kwishyura imishahara y’abakozi ba leta n’amafaranga azafasha inzego za leta kurangiza inshingano zazo, harimo n’inzego nshya zashyizweho muri uyu mwaka.

Ingengo y’imari y’iterambere igera kuri miliyari 936.6 Frw, ikaba izaba yiyongereyeho 20% ugereranyije n’iyari yagenewe uyu mwaka.

Uyu muyobozi yavuze ko politiki y’ingengo y’imari mu gihe giciriritse ari ugukomeza kongera ingengo y’imari ituruka imbere mu gihugu, ndetse igihugu kigafata inguzanyo zizwe neza kandi zidahenze, ibyo bikazagabanya icyuho mu ngengo y’imari ugereranyije n’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, agiye gutangaza ingengo y’imari ya leta ya 2018/2019


Dr Uzziel Ndagijimana Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Caleb Rwamuganza Umunyamabanga Uhoraho muri Minecofin, baganira na Bernard Makuza Perezida wa Sena y’u Rwanda

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/06/2018
  • Hashize 7 years