Bill Cliton wayoboye USA yageze i Kigali

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/04/2024
  • Hashize 9 months
Image

Bill Cliton wabaye Perezida w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yageze i Kigali aje kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bill Cliton yageze i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mata 2024, aho aje kwifatanya n’abandi bayobozi na bo baje kwifatanya n’u Rwanda kwibuka barimo Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir, uw’Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, uwa Repubulika ya Czech Petr Pavel, Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed na Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Ghazouani.

Tariki ya 3 Mata 2024 ni bwo Perezida wa USA, Joe Biden yari yatangaje ko azohereza itsinda ry’abahagarariye USA, kwifatanya n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abarenga 1 000 000 bishwe mu gihe cy’iminsi 100.

Muri 2018, Umuryango w’Abibumbye Loni ryemeje ko tariki ya 7 Mata ari Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ibikorwa byo kwibuka kandi bikorwa buri mwaka ku cyicaro gikuru cya Loni i New York muri USA.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/04/2024
  • Hashize 9 months