Bihozagara agiye gushyingurwa mu mpera z’iki cyumweru, Nyuma y’ibizamini by’umubiri

  • admin
  • 13/04/2016
  • Hashize 8 years
Image

Jacques Bihozagara yapfiriye muri gereza ya Mpimba mu Burundi (foto internet)}

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ikoze ibizamini ku mubiri wa nyakwigendera Bihozagara Jacques wahoze ari Minisitiri n’umudipolomate w’u Rwanda, agiye gushyingurwa mu mpera z’iki cyumweru.

Ubwo umubiri we wagezwaga i Kigali, byavuzwe ko bigaragara ko yakubiswe akanakorerwa iyicarubozo.

Umuryango we uvuga ko polisi ntacyo iratangaza cyavuye mu bizamini Bihozagara yakorewe, ndetse ko bazagira icyo batangaza nyuma y’uko ashyinguwe.

Umwe mu bagize umuryango wa Bihozagara, Joseph Kilimandjalo, yabwiye KT Press ati “ isuzuma ry’umubiri we ryakorewe mu bitaro bya poliri, ariko ntabwo nari namenya umwanzuro wabyo.”

Bihozagara yaguye muri gereza ya Mpimba mu Burundi ku ya 30 Werurwe, aho yari afungiye kuva mu Kuboza.

Umuryango we wavuze ko Leta y’u Burundi yabanje kuzana amananiza yo kumwohereza mu Rwanda, ikabanza kubasinyisha urwandiko ngo bemere ko yapfuye azize urupfu rusanzwe.

Nyuma yaho, binyuze muri Ambasade y’u Rwanda mu Burundi, icyo kibazo cyaje gukemuka umubiri wa Bihozagara woherezwa mu Rwanda, umuryango we usaba ko ukorerwaho ibizamini icyamuhitanye kikamenyekana.

Umuhango wo kumuherekeza uteganyijwe ku wa Gatanu kuva saa tatu mu rugo rwa nyakwigendera i Kibagabaga no kuri paruwasi yitiriwe Mutagatifu Sitefano mu Biryogo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/04/2016
  • Hashize 8 years