Bidasubirwaho u Rwanda rwongeye gusubira mu muryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo hagati

  • admin
  • 19/08/2016
  • Hashize 8 years

Bidasubirwaho u Rwanda rwongeye gusubira mu muryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC), nk’ Umunyamuryango wa 11, nyuma y’imyaka igera ku icyenda rwikuyemo.

Mu ruzinduko rw’akazi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yagiriraga i Libreville muri Gabon, ejo kuwa 18 Kanama nibwo yashyikirije Umunyamabanga Mukuru wa CEEAC, Ahmad Allami-Mi, ibaruwa y’u Rwanda isaba gusubira muri uwo muryango mu buryo budasubirwaho.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bidasubirwaho u Rwanda rusubiye muri CEEAC nyuma y’umwaka rubisaba.

Yagize ati “Twishimiye kugaruka mu muryango wa Afurika yo hagati, ni umurage w’ingirakamaro ku Rwanda. Turi hano ngo twuzuze ibyo amategeko ateganya.Icy’ukuri ni uko u Rwanda rwongeye kugaruka muri aka karere.”

CEEAC yashinzwe mu 1983 ifite inshingano zo kunoza ubufatanye no kwishyira hamwe kw’Afurika yo hagati, ariko bigeze mu 2007 u Rwanda rufata umwanzuro wo kwivanamo ahubwo rushyira imbaraga mu miryango ya COMESA n’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, EAC.

Mu biganiro bya Mushikiwabo na Ahmad Allami-Mi, bunguranye ibitekerezo ku bibazo byugarije akarere n’umugabane muri rusange; by’umwihariko ibyugarije ibihugu byo muri CEEAC bifitanye isano n’amatora, imvururu muri rubanda ndetse n’ibikorwa by’iterabwoba bikomeje gushinga imizi ku mugabane.

Ahmad Allami-Mi yagaragarije Mushikiwabo imwe mu mishinga y’ingenzi yihutirwa Ubunyamabanga bwawo bwitegura kumurikira abakuru b’ibihugu binyamuryango kandi birumvikana ko n’u Rwanda ruzayungukiramo.

Hari umushinga wo koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize CEEAC na Afurika muri rusange guhera muri Mutarama umwaka utaha, guhuza imikoranire hagati ya CEEAC n’Umuryango w’ubukungu n’ifaranga muri Afurika yo hagati (CEMAC).

Umuryango wa CEEAC uritegura gutangiza ibiganiro bigamije koroshya ubucuruzi hagati yawo n’Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO) ndetse n’Umuryango w’ibihugu byo mu butayu bwa Sahara na Sahel (CENSAD).

Hari kandi ibikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano, kurengera ibidukikije, impinduka mu miterere n’imiyoborere ya CEEAC, umutekano n’imikorere myiza y’inzira y’amazi mu kigobe cya Guinea n’ahandi.

Mushikiwabo yatangaje ko anyuzwe n’ibyo bikorwa, asezeranya Allam-Mi ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye kuzuza inshingano zose zirebana n’umuryango.

Mu Ukwakira umwaka ushize ubwo Ahmad Allam-Mi, yakirwaga na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, yatangaje ko ubwo u Rwanda ruzaba rugarutse muri uwo muryango, rwitezweho kuba icyitegererezo mu miyoborere myiza no gukemura amakimbirane mu bindi bihugu biwugize.

Yagize ati “Dutekereza ko u Rwanda ruzazana impinduka z’imiyoborere myiza muri CEEAC. Ubunararibonye bw’iki gihugu mu miyoborere myiza buzwi n’isi yose, buzafasha CEEAC gushinga imizi. Ubuyobozi bwa Perezida Kagame ufatwa nk’icyitegererezo mu kwimakaza ihame ry’imiyoborere myiza muri Afurika, buzagira uruhare mu gukomeza imiryango yo muri Afurika u Rwanda rurimo.”

Intego Nkuru za CEEAC nk’uko zigaragazwa mu mutwe wa II, ingingo ya 4 y’amasezerano awushyiraho, ufite intego zo guteza imbere ubufatanye n’iterambere mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho mu nzego zirimo inganda, ubwikorezi, itumanaho, ingufu, ubuhinzi, imitungo kamere, ubucuruzi, ibijyanye n’ifaranga, ubukerarugendo, uburezi n’ibindi.

Harimo kandi kuzamura imibereho y’abaturage b’ibihugu bigize uyu muryango, umutekano no gushyigikira iterambere rya Afurika muri rusange.

Kugaruka k’u Rwanda bizatera akanyabugabo ibindi bihugu binyamuryango bihuze ingufu mu iterambere ry’ubukungu bwabyo.

U Rwanda rubaye igihugu cya mbere kiri muri CEEAC ariko gikoresha Icyongereza nk’ururimi rw’ibanze. Rusanzemo ibindi bihugu birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, Congo, Gabon, Guinée Équatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Tchad na Sao Tome & Principe.

Minisitiri Mushikiwabo ashyikiriza ubusabe bw’u Rwanda Umunyamabanga Mukuru wa CEEAC, Ahmad Allami-Mi

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/08/2016
  • Hashize 8 years