Bidasubirwaho Jose Chameleone yatandukanye n’umugore we Daniela

  • admin
  • 16/09/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuhanzi akaba n’icyamamare muri muzika umunya-Uganda Jose Chameleone ndetse n’umugorewe Daniella Atim babyaranye abana 5 biyemeje gutandukana buri umwe akabaho mu buzima bwe nta kongera kubana nk’umugabo n’umugore ukundi.

Ibi bije bikurikira ibyo Daniella yandikiye urukiko umwaka ushize asaba gatanya, avuga ko atagishoboye kwihanganira kubana nawe. Icyo gihe Chameleone yanditse kuri Facebook ko akunda Daniella byimazeyo, batazatandukana.

Nk’uko Ugbliz ducyesha iyi nkuru yabitangaje,ngo Jose Chameleone yemeje ibyo gutana n’umugore we avuga ko bitameze nka mbere batonganaga bagatana igihe gito,ahubwo arananiwe bihagije guhora agerageza gukora nk’ibyo kandi nta musaruro wabyo abona,none bahisemo gutana burundu buri umwe akigenga.

Mu magambo ye yuzuye agahinda no kwicuza yanyujije ku rukuta rwa fesibuke yagize ati”Buri kintu cyose kigira iherezo! Ndatsinzwe,sinabaye mwiza nk’uko nagombaga kuba!nk’ibyo twifuzaga,Imana yaduhaye umugisha,itwereka n’urukundo,yatubaye hafi”.

Akomeza agira ati”Abantu b’ibicucu ndabizi bazatekereza ko nkoze ibi kugirango namamare.Ndetse banashyireho n’ibitekerezo byabo by’ubucucu.Ariko kuri twe tuzi ibyo turimo,kandi birahagije! Turifuza kubaho ntawugenga undi .Ndi ingaragu itari gushakisha umukunzi!! Nzaba umugabo uhagaze nkureke nawe ube Daniella.Imana izahore iguha umugisha.

Asoza agira ati”Si nshobora kwigaragaza nk’uko ntari.Gusa ibyabuze bizerekana ko wari ufite buri kimwe cyose ariko ibyo birahagije nkwifurije ibyiza.Umutima urababara ariko ukageraho ugafata umwanzuro”.

Jose Chameleone yari amaranye n’umugore we Daniella Atim imyaka igera ku icumi ndetse bari banafitanye abana 5 barimo abahungu batatu Abba Marcus Mayanja, Alfa Joseph Mayanja, Amma Christian Mayanja n’abakobwa babiri Alba Shyne Mayanja na bucura wabo Xara Amani Mayanja umaze ukwezi kumwe avutse.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/09/2018
  • Hashize 6 years