Bidasubirwaho amasezerano u Rwanda rwasinye y’urujya n’uruza muri Afurika Abadepite bayemeje
- 25/04/2018
- Hashize 6 years
Ku wa Kabiri, tariki ya 24 Mata 2018, ni bwo Abadepite 61 bagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite batoye iri tegeko, nta n’umwe waryanze ndetse nta n’uwifashe,ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inyongera ku masezerano ashyiraho urujya n’uruza rw’abantu, uburenganzira bwo kuba no gutura mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Uwizeye Judith, Minisitiri muri Perezidansi, yari amaze kubasobanurira uwo mushinga w’itegeko, yavuze ko ayo masezerano akomoka ku masezerano ashyiraho Umuryango Nyafurika w’Ubukungu (amasezerano ya Abuja) yemejwe mu 1991 atangira gukurikizwa mu 1994, u Rwanda rukaba rwarayemeje burundu ku wa 1 Ukwakira 1993.
Amasezerano ya Abuja agaragaza ukwiyemeza ku ibihugu mu gukuraho buhoro buhoro imbogamizi ku rujya n’uruza rw’abantu, ibintu, serivisi ndetse n’igishoro, uburenganzira bwo gutura no gukora mu bihugu bigize AU.
Aya masezerano ya Abuja anahamagararira ibihugu bigize uyu muryango gukora amasezerano y’inyongera yihariye yo kuyashyira mu bikorwa.
Ayo y’inyongera yatowe n’abadepite yemejwe n’inama rusange ya 30 ya AU yabereye Addis Abeba muri Ethiopia, ku wa 28 na 29 Mutarama 2018, asinyirwa i Kigali ku wa 21 Werurwe 2018 mu nama idasanzwe ya AU yigaga ku ishyirwaho ry’isoko rusange ry’umugabane wa Afurika.
Minisitiri muri Perezidansi yasobanuye ko gutangira gukurikizwa kw’aya masezerano y’inyongera bisaba ko nibura ibihugu 15 kuba byamaze kwemeza burundu ko akurikizwa, bikaba ari muri urwo rwego hateguwe umushinga w’itegeko kugira ngo u Rwanda rube mu bihugu byatangira gukurikiza ayo masezerano.Aya masezerano y’inyongera yasinywe n’ibihugu 30 bigize uyu muryango n’u Rwanda rurimo.
Byitezwe ko azatuma abaturage bo mu bihugu bigize AU bashobora kwishyira bakizana ku mugabane wa Afurika, gushaka akazi mu gihugu icyo ari cyo cyose kigize uyu muryango ndetse no kwihangira imirimo, cyane cyane amasosiyete ndetse n’ingaga ku buryo budatandukanye n’ubw’abenegihugu bacamo.
Hari no gukomeza ubumwe bw’umugabane binyuze mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’umurimo ndetse akazanateza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi bw’imbere muri Afurika n’ishoramari rigamije kwigira.
Itegeko ryemeza burundu aya masezerano ryatowe nyuma y’aho abadepite banatoye iryemera kwemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika.
Minisitiri Uwizeye yavuze ko amasezerano ashyiraho isoko rusange adashobora gushyirwa mu bikorwa mu gihe amasezererano yemerera abanyafurika kujya muri buri gihugu kigize AU adahari.
Yagize ati “Kugira ngo isoko rusange ribashe gukora uko bikwiye abantu bafite uburenganzira bwo kuba, gutura no gucururiza mu bihugu bigize AU.”
Aya masezerano kandi ngo hari inyungu u Rwanda ruzayakuramo kuko azoroshya urujya n’uruza,Minisitiri Uwizeye yavuze ko azashyigikira politiki zisanzweho z’iterambere.
Minisitiri Uwizeyeyagize ati “Aya masezerano ni ingenzi mu gushyigikira politiki z’u Rwanda z’iterambere mu cyerekezo cy’igihugu cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. By’umwihariko aya masezerano ni inyongera ku zindi ngamba zo gukurura abantu bafite ubumenyi bwihariye mu kuzuza ubumenyi butari ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.”
Ni amasezeraho aherutse gushyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu tariki ya 21 Werurwe 2018, ubwo i Kigali hari hateraniye inama idasanzwe ya AU.
Ibi bije nyuma y’aho u Rwanda ruteye intambwe yo korohereza abatuye isi yose kwinjira mu gihugu nta nkomyi, aho guhera muri Mutarama 2018, abagenzi baturutse mu bihugu byose byo ku isi, bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda bitagombye kubanza kuyisaba nk’uko byari bisanzwe ku bihugu bimwe na bimwe.
Yanditswe na Habarurema Djamali