Benjamin Netanyahu yemeranyije na Perezida Kagame ko Israel ifungura Ambasade mu Rwanda

  • admin
  • 28/11/2017
  • Hashize 6 years

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yemeranyije na Perezida Paul Kagame ko igihugu cya Israel, ku nshuro ya mbere kigiye gufungura Ambasade yacyo mu Rwanda.

Netanyahu aho aherereye muri Kenya na Perezida Kagame mu irahira rya Uhuru Kenyatta, yavuze ko yishimiye kubonana na Perezida Kagame.

Yagize ati “Nabonanye na Perezida Kagame uyu munsi, muri uyu mubonano twemeranyije ko ku nshuro ya mbere Israel igiye gufungura ambasade yayo i Kigali.”




Netanyahu avuga ko ibi bigaragaza imbaraga iki gihugu gifite cyagura umubano wacyo muri Afurika, no kongera ubufatanye hagati yacyo n’ibihugu bya Afurika.

U Rwanda na Israel bisanzwe bifatanya cyane mu buhinzi na Dipolomasi. U Rwanda rusanzwe rufite ambasade i Tel Aviv muri Isiraheli.

Ibihugu byombi byatangiye imibanire mu 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwingenge, uyu mubano waje gusa n’uhagarara kubera Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwaciyemo n’ibibazo byayikurikiye, gusa mu mwaka wa 2015 u Rwanda rwongeye gushyiraho uruhagarariye muri Israel, ariwe Col Joseph Rutabana

Yanditswe na chief editor

  • admin
  • 28/11/2017
  • Hashize 6 years