Benjamin Mkapa yanenze abakuru b’ibihugu bya EAC uko bitwaye mu ruhuri rw’ibibazo by’Abarundi

  • admin
  • 09/02/2019
  • Hashize 5 years

Umuhuza mu bibazo by’Aburundi Benjamin Mkapa asanga ibibazo bya politike biri mu Burundi bizabangamira itegurwa ry’amatora meza yo mu mwaka w’2020. Perezida Mkapa avuga ko kubona nta n’amasezerano araboneka hagati ya Leta n’abatavuga rumwe na yo ari imbogamizi ikomeye ku mahoro n’umutekano birambye.

Ibyo biri mu cyegeranyo cy’ibiganiro byose uwo muhuza yatunganyije kuva mu mwaka w’2016. Mu kwezi ku Ukuboza umwaka ushize, iyo raporo yari imaze kugera mu maboko y’umukuru w’igihugu cy’Uburundi maze ayitera utwatsi.

Iyo raporo igizwe n’ibice bitanu yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane tariki 7 Gashyantare.Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa Tanzaniya,yatangiye asonura uburyo ibiganiro yagiye atumiza inshuro eshanu byose byagenze, kuva mu kwezi kwa Gicurasi muri 2016. Avuga ko yagiye ahura n’imbogamizi nyinshi ziturutse ku ruhande rwa Leta cyangwa abatavuga rumwe na yo.

Ku rundi ruhande, umuhuza Mkapa atangaza ko abatavuga rumwe na Leta hari aho byageze batangira kutamwizera,bakamugora ndetse bagasiba ibikorwa yateguye n’ibindi. Avuga kandi ko kuri izo mpande zose hari abatarashakaga ibiganiro, nyamara bagashuka imiryango mpuzamahanga bakabyitabira ariko nta gushaka guhari.

Icyo Mkapa ashima ariko, ni uko kuva ibiganiro bitangiye, hari agahenge kabonetse. Ati “Nasabye impande zose gusa n’abashyira intwaro hasi. Ubwo busabe iyo butumvirwa, ibara riba ryaraguye kurusha uko biri”.

Mu kurangiza iyo raporo, Mkapa anenga uburyo abakuru b’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba bitamushyigikiye bikwiye muri ako kazi. Yibutsa uburyo yasabye inshuro zitari nke ko hategurwa inama y’abo yihariwe ishinzwe kwiga ku kibazo cy’ u Uburundi ariko bikananirana.

Umuhuza abwira impande zose ko inzira y’ibiganiro ari yo yonyine izagezage u Burundi ku mahoro bose biyumvamo. Ahamagarira abakuru b’ibihugu by’ Afurika y’uburasirazuba guhindura imigenzereze no guhatira Abarundi guca muri iyo nzira.

Gusa hari amakuru avuga ko uyu musaza yamaze gusezera kuri izi nshingano zo kuba umuhuza w’abarundi n’ubwo umuvugizi we Makocha Tembela yabihakanye .

Mu kiganiro Tembele yahaye BBC Gahuza yavuze ko igihe cyo guhuza aricyo cyarangiye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/02/2019
  • Hashize 5 years