Belgique:Imyiteguro ni yose ku Banyarwanda biteguye ’Rwanda Day’ itegerejwe mu minsi itanu iri imbere

  • admin
  • 30/09/2019
  • Hashize 5 years

‘Rwanda Day’ ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo. Kuri iyi nshuro uteganyijwe ku wa 5 Ukwakira 2019, ukazabera mu gihugu cy’Ubudage mu mujyi wa Bonn.

Imyiteguro y’uyu munsi wa ’Rwanda Day’ mu bihugu by’i Burayi byose irarimbanyije haba aho iteganyijwe kuzabera mu gihugu cy’u Budage ndetse n’ahandi hatandukanye.

Mu rwego rwo kumenya uko Abanyarwanda batuye i Burayi biteguye uyu munsi ukomeye,Muhabura.rw ishami rya Belgique yegereye umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri West Flandre,Umutangana Yvette, avuga ko magingo aya aho ayobora ndetse n’igihugu cy’Ububiligi muri rusange imyiteguro y’uwo munsi irimbanyije.

Yavuze ko abahatuye batangiye ibirori umunsi utaragera bitegura kwakira umushyitsi mukuru mu mujyi wa Bonn mu gihugu cy’Ubudage,Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ati”Mu Bubiligi rero ibirori byaratangiye umunsi utaragera kuko morale ni yose cyane cyane mu bihe nk’ibi byo gutegura Rwanda day.Ku mbuga nkoranyambaga zacu indirimbo n’inyikirizo ni imwe ni uko twese tuzaza turi benshi i Bonn tukakira Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame n’urukundo ndetse n’urugwiro”.

Kuri Mutangana ngo nk’abayobozi ba Diaspora Nyarwanda,avuga ko bafite inshingano muri iyi minsi bitegura Rwanda Day zo gusubiza bimwe mu bibazo abo bayobora baba bafite bakabishakira umuti mu maguru mashya.

Ati”Abayobozi ba Diaspora Nyarwanda rero urebye inshingano zacu ni uko dukora mobilisation (gushishikariza) umunsi ku wundi,dusubiza ibibazo abantu baba bafite no kubishakira ibisubizo. Ubu ntibimeze nko mu bihe bishize aho twandikaga tukanabarura abantu tubandika ku mpapuro n’amakaramu.Ubu ni ikoranabuhanga rikora aho Umunyarwanda aba ari hose ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga abasha kwiyandikisha akoresheje ikorana buhanga”.

Kuri bo ngo ibyishimo ni byishi by’uko bateganya kuzahura na bamwe mu bayobozi batandukanye imbona nku bone.

Ati “Ikindi twishimiye cyane ni ukuzahura n’abayobobozi bingeri zose bazaba baje guhura natwe na gahunda zitandukanye tuzaba twateganirijwe”.

Mu rwego rwa DRB (Diaspora Rwandais de Belgique), uyihagarariye mu rwego rwa Federale Bazambaza Jules nawe yavuganye n’abayobozi bo mu turere n’inzego zose mu Bubiligi abakangurira kwegera Abanyarwanda bayobora bakamenya ababa bafite ibibazo mu bijyanye no kwiyandikisha banabashishikariza kubikora vuba.

Kuri ubu,uburyo bwo kwitegura Rwanda day ni uko hari gukorwa ubukangurambaga mu bihugu bitandukanye by’uburayi.By’umwihariko mu gihugu cy’u Bubiligi ubwaho Nyakubahwa Ambassaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Rugira Amandin aherutse kwibutsa Abanyarwanda bahatuye ko iminsi isigaye ari mike,asabaabatariyandikisha kubikora vuba ku buryo bizabafasha muri gahunda zo kwitegura.

Umujyi wa Bonn uzakira ’Rwanda Day’, uri mu mijyi itandatu minini y’u Budage hamwe n’umujyi wa Hambourg, Munich,Cologne,Frankfurt ndetse n’Umurwa Mukuru Berlin, aho za Minisiteri n’ibindi biro mpuzamahanga bitandukanye bikorera.

Bonn kandi iherereye ku nkengero z’uruzi rwa Rhin, mu Majyepfo ya Leta ya North Rhine-Westphalia mu ntera y’ibilometero 25 uvuye mu Majyepfo y’Umujyi wa Cologne no mu bilometero 54 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Coblence mu Budage.

JPEG - 88.9 kb
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri West Flandre,Umutangana Yvette

Inkuru bifitanye isano

:
.Ibyaranze igikorwa cy’umuganda n’umuganura ku banyarwanda batuye mu Bubiligi[REBA AMAFOTO]
.Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bateguye igikorwa cy’umuganda n’umuganura ahazamurikwa ibyo bamaze kugeraho

Richard Ruhumuriza/MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/09/2019
  • Hashize 5 years