Bebe Cool yise Abagande abanebwe_ ”Menya impamvu mu kiganiro kirambuye”
- 03/03/2016
- Hashize 9 years
Hashize iminsi bivugwa ko Bebe Cool, umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Uganda yahungiye mu Rwanda ndetse mu mpera z’iki cyumweru akaba yaragiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamakuru wa Redpepper aho bagarutse ku buryo uyu muhanzi yaba abona igihugu cya Uganda na Perezida wabo Museveni.
Muri iki kiganiro kirekire Bebe Cool yatangaje cyane ko abaturage ba Uganda cyane cyane abatari kuvuga rumwe na Leta muri iyi minsi ko bagakwiye kureba kure ndetse bagasubira mu mateka y’igihugu cyabo aho cyavuye ndetse n’aho kigana hanyuma bakamenya n’uwabafasha kugera aho bifuza, aha kandi uyu muhanz yongeye gushimangira ko abatemeranya n’ibyo Museveni yagezeho ari abanebwe badashaka gukora.
Ikiganiro hagati y’Umunyamakuru na Bebe Cool
Um:Wakoze kwitabira ubutumire.
Bebe: Nta mpamvu n’imwe yatuma mfata mahirwe nk’aya ngo nyapfushe ubusa kandi ndi umuhanzi uha agaciro itangazamakuru ndetse nzi n’akamaro kanyu abanyamakuru mu iterambere ry’umuziki wacu . Ikindi kandi sintinya itangazamakuru cyane ko ntari umwana muri iyi muzika ya Uganda bose barabizi.
Um: Ok Bebe Cool uri umwe mu bahanzi bari bashyigikiye Perezida Museveni mu gikorwa cyo kwiyamamaza, ni gute wadusobanurira urugendo mwanyuzemo kugeza ku ntsinzi y’amatora?
Bebe: Ni urugendo rukomeye twakoze kandi twatahukanye intsinzi nk’uko twabyifuzaga ndetse by’umwihariko kuri ngewe ni umwanya naboneyeho kwiga ku kiremwamuntu ndetse nin’amahirwe akomeye gushyigikira umuntu agatsinda
Um: Nk’umuhanzi (Umunyamuzika), hari igihe hajya habaho ko nka Leta itaguha nk’uruhushya cyangwa uburenganzira bwo gukora gahunda z’akazi kawe nk’ibitaramo mu masaha akuze n’ibindi, wowe kuki washyigikiye Leta idashyigikira abahanzi?
Bebe: Ndi umwe mu bahanzi bamaze imyaka myinshi cyane hano muri uyu muziki ariko iyo usubije amaso ukareba mu myaka ya za 1980s aho igihugu cyose bumvaga umuziki wo muri Congo, Tanzania, Nigeria, Afurika y’Epfo n’abandi, ariko intambara twarwanye irakomeye cyane ndetse ndakeka na Leta yaragiye imfasha kugirango mbashe kuvana umuziki wacu kuri urwo rwego wari uriho mbe nawugeza kurwego turiho uyu munsi.
Ikindi kandi udashobora kwirengagiza ni uko umuziki wa hano iwacu wamaze kurenga imbibi ndetse iyo urebye usanga uruhare Leta ibigiramo ari urwo gushima.
Um: None ko bizwi ko papa wawe Jaberi Bidandi Ssali atigeze narimwe ashyigikira ko Perezida Museveni yatorerwa indi Manda , ubwo ni kuki wowe wemeye gushyigikira Museveni?
Bebe: Icyangombwa papa wange yemera Demukarasi, rero nange nemeye gukurikira Museveni kuko iyo urebye aho igihugu cyacu kigana usanga Museveni ariwe uzahakigeza. Kandi ikindi cyatumye nemera gushyigikira Museveni ni uko nziko afitiye gahunda nziza igihugu cyacu mu bihe bizaza ugendeye no ku mateka ya Uganda, Erega Museveni ashoboye guhangana no gukemura ibibazo by’abenegihugu
Museveni usanzwe ari inshuti y’abahanzi ndetse kuri Bebe Cool amubonamo icyerekezo ndetse n’ahazaza heza ha Uganda
Muri iki kiganiro kandi uyu muhanzi yagarutse kuri bimwe mubyo Perezida Museveni yagejeje ku baturage ba Uganda ndetse anagaragaza ikizere abonamo uyu muyobozi w’igihugu cyabo cya Uganda aho yemeza ko umutekano ari ipfundo ryo guter’imbere kandi Perezida Yoweli Kaguta Museveni nicyo ashyira imbere.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw