Bebe Cool akomeje guterana amagambo n’abafana be umunsi ku munsi

  • admin
  • 13/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Moses Ssali uzwi ku izina rya Bebe Cool yiyamye ndetse anakurira inzira ku murima abashaka kumuziza ko yaba yarafashije mu kwamamaza Perezida Museveni ndetse anabwira abafana be gukomeza kumushyigikira nk’uko basanzwe babikora.

Ibi byabaye nyima y’uko muri Uganda hari kuvugwa intambara ikomeye hagati y’abanyamuzika baho bagaragaye mu gikorwa cyo kwamamaza Ishyaka rya NRM ryatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’abatavuga rumwe cyangwa se badashyigikiye Perezida Museveni. Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzi Bebe Cool aherutse kugaragara kuri radio imwe hariya yitwa Dembe FM mu kiganiro kitwa Talk n Talk aho yagarutse cyane kubaturage ba Uganda barimo kwishora mu bikorwa byo gushaka gukomatanyiriza cyangwa gufungira amazi n’umuriro umuhanzi wese ushobora kuba yaramamaje ndetse akanagaragara mu ndirimbo Tubonge Nawe yamamazaga ishyaka rya NRM riyobowe na Perezida Museveni.

Muri iki kiganiro kandi Bebe Cool yaravuze ati: Niba utarigeze uba umufana wange na mbere hose ndumva ntakamaro umariye kandi ndakeka abafana bange nubaha kandi banshyigikira badakwiye kumvaho ngo nuko nashyigikiye Perezida Museveni mu matora kuko abafana bakunda ibyo mbaha ntago bakunda ibyo nkunda cyangwa nkora umunsi ku munsi”

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/03/2016
  • Hashize 8 years