Bazumva ryari : Perezida Kagame yaburiye inshuro nyinshi abashaka gutera u Rwanda

  • admin
  • 10/10/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Kagame yakunze kuburira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, akababwira ko waharaniwe igihe kinini ndetse ukamenerwa amaraso, bityo ibikorwa byabo bidashobora kwihanganirwa.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikiguzi cyose byasaba cyatangwa ariko abashaka guhungabanya umutekano w’abanyarwanda ntibabigereho.

Uwavuga ko mu myaka ibiri ishize ibyo Perezida Kagame yavuze ari impamo ntiyaba abeshye kuko ishegeshe bikomeye abahoza mu kanwa kabo ko ari imitwe irwanya Guverinoma y’u Rwanda.

Bamwe barapfuye baguye mu bitero by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byagabwe aho bacuriraga imigambi mibisha yo kumena amaraso y’abanyarwanda, abandi batabwa muri yombi ubu bategereje inzira y’ubutabera. Abandi nabo bandi bari mu mazi abira kuko isaha iyo ari yo yose ibintu byabahindukiraho.

Urugero ni Mudacumura Sylvestre wayoboraga FDLR wishwe, Gen Irategeka Wilson wari Umugaba w’Ikirenga wa FLN na we wishwe n’abandi benshi. Abatawe muri yombi ni benshi guhera kuri Nsabimana Callixte wiyitaga ‘Sankara’ kugeza kuri Paul Rusesabagina weretswe itangazamakuru kuwa Mbere w’iki cyumweru.

Muri iyi nkuru, turagaruka ku magambo Perezida Kagame yakunze kuvuga abwira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda ko amaherezo bazafatwa bakabiryozwa.

-Muraza kutubona!

Perezida Paul Kagame yavuze ko hari abanyarwanda bakomeje kwihisha inyuma y’ibikorwa bitandukanye birimo politiki, bagashaka guhungabanya umutekano waharaniwe igihe kinini ndetse ukamenerwa amaraso, ibintu yavuze ko bidashobora kwihanganirwa.

Perezida Kagame yagize Ati “Hano ndashaka gusobanura ko tugiye kuzamura ikiguzi cyose byasaba, ku bantu bose bashaka guhungabanya umutekano wacu. Ikiguzi kizazamuka, haba mu bushobozi tuzashyiramo ngo twizere ko dufite icyo bisaba cyose ngo tube dufite umutekano w’igihugu cyacu, abaturage bacu n’iterambere ryacu.

Yavuze ko ari nako bigomba gukomeza uko byagenda kose n’icyo byasaba cyose, ku buryo uzagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda wese bigomba kumuhenda ku rwego rwo hejuru.

Yakomeje ati “Ndashaka kuburira abantu bamwe muri twe, bihisha inyuma y’ibintu bitandukanye, politiki, demokarasi, ubwisanzure, ibyo ari byo byose, ko dushaka kandi ni inshingano zacu guharanira ko habaho demokarasi, amahoro, ubwisanzure mu gihugu cyacu. Mbere na mbere ni twe tubishinzwe, twebwe, njyewe nawe. Ku bantu rero bihisha inyuma y’ibidafite agaciro, ndetse bagashyigikirwa n’abantu bo hanze, bakaryoherwa… muraza kutubona.

-Bafite amaso ariko ntibabona

Ubwo Perezida Kagame yafunguraga inama ya 17 y’Umushyikirano, yavuze ko uko igihugu kigenda gitera intambwe kigana imbere, hatabura ibigaragara ko biba bishobora guhungabanya umutekano wacyo, bikaba byagisubiza inyuma.

Ati “Ntabwo ari benshi, ariko ni ibikorwa bya bake bibi bigaragara ko ari byinshi, abagerageza guhungabanya umutekano wacu murabizi, mubimazemo nk’imyaka ibiri ishize ariko nabyo navuga ko tubigerereye kandi n’uko abantu bafite amatwi ntibumve, bafite amaso barerekwa ntibabone, ngira ngo ibyo byari bikwiriye kuba bibonwa na buri wese, ko twagiye tubabwira ko ari uko bizagenda, uko byagenze niko bizagenda”.

-Umunsi begereye umuriro uzabotsa

“Hari benshi mbona mu makuru baba bavuga, ariko hari na benshi mubona mu makuru ko bafashwe bari muri ibyo. Ababa batagize amahirwe yo gufatwa nabo ubwo nibo baba bahisemo aho bajya, ubundi twebwe twahamagarariye abanyarwanda aho baba bari hose ko bataha bakaza mu gihugu cyabo twese dusangiye, niba ari impaka tukajya impaka niba ari uburenganzira bumva bafite bifuza kugezwaho bikaganirwa tukareba icyakorwa”.

Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, baba bari mu mahanga cyangwa ahandi aho ariho hose, bagomba kwitonda kuko u Rwanda rufite imbaraga zo guhangana nabo.

Ati “Waba uri muri Amerika, Afurika y’Epfo, mu Bufaransa, ukibwira ngo uri kure, ariko uri kure kuko ntaho uhuriye n’umuriro. Ariko umunsi begereye umuriro uzabotsa. Ibyo bari bakwiye kuba babizi, aribo ari n’ababashyigikiye, bazi ko hano batahakinira, nta kuhanikinira.

“N’abashaka kubajyamo bakabakoresha, mujye mubabwira ko, barakinisha umuriro, uzabotsa. Kuri icyo cy’umutekano nta muntu twabyingingira, abantu bakwiye kumva ko twabuze umutekano igihe kinini, dutakaza byinshi, ariko icyo gihe cyararangiye. Turi mu gihe cy’amahoro. Dushaka amahoro ku neza cyangwa ku bundi bundi buryo.”

-Nta we uzagambanira u Rwanda ngo abikire

Ubwo yari mu masengesho yo gusabira igihugu ku wa 12 Mutarama 2014, Perezida Kagame yihanije abari bakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko bizabagaruka.

Ni ubutumwa yatangaga nyuma y’urupfu rwa Patrick Karegeya wo muri RNC, wiciwe muri Afurika y’Epfo anizwe. Icyo gihe uwo mutwe w’iterabwoba wari ukomeje kubaga ibitero bya za gerenade mu bice bitandukanye by’igihugu, bigahitana inzirakarengane.

Perezida Kagame yashimangiye ko nta wundi waha abanyarwanda amahoro, uretse bo bagomba kuyaharanira, kandi nta we bikwiye gutera ipfunwe.

Yagize ati “Uhemukira u Rwanda, uwo ari we wese, ntabwo yabikira. Biramugaruka.

Yavuze ko abari bakomeje kugira uruhare muri ibyo bikorwa ari abari baragiriwe neza n’igihugu bakaza kurengwa, bakibagirwa icyabagize icyo baricyo.

Yakomeje ati “Igitangaje ni kubona abantu bashobora kugambana, bakagambanira igihugu, igihugu cyabagize icyo baje kwiratisha baricyo. Abo bose ntacyo bari kuba baricyo iyo bitaka uru Rwanda, rwabagize icyo biratana, u Rwana rwabagize icyo baje gutuka, njyewe nta dipolomasi

Icyo gihe yaje no kuvuga ati “Gutatira igihango cy’u Rwanda, urabizira. Gutenguha igihugu, kwifuriza abantu inabi, birakugaruka. Ibisigaye ni uburyo, bikugaruka bite ? Uburyo ni bwnshi, mwahitamo ubwo ari bwo.

-Uwashaka guhungabanya umutekano wacu ajye atekereza kabiri

Tariki 10 Gicurasi 2019 mu ruzinduko yagiriye mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu, Perezida Kagame yavuze ko umuntu wese ushaka guhungabanya umutekano w’igihugu akwiye kubanza akabitekerezaho.

Ati”Uwashaka guhungabanya umutekano wacu ajye atekereza kabiri mbere yo kubijyamo.Akenshi bihera mu magambo gusa. Barabivuga cyane kurusha uko babikora”.

-Intare ntabwo ikunda kwanduranya

Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi, muri Nzeri 2018 ubwo yari mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite 80 ba FPR-Inkotanyi n’imitwe ya politiki bishyize hamwe, yaburiye abashotora u Rwanda.

Yatanze urugero ku Intare, yifashisha igaragara mu kirangantego cya FPR Inkotanyi, avuga ko nubwo ari kenshi igaragara nk’isinziriye, ari urugero rwiza rwo kurinda kandi nta we wanduranyijeho.

Yakomeje agira ati “Irisinzirira ndetse ubukoko bumwe bukajya buza bukayijomba, bwibwira ngo irasinziriye, ndetse Intare nayo ikabwirengagiza, rimwe na rimwe igakomeza kwirigata iminwa izi ngo aho iri bubishakire irabwiyunyuguza. Ubundi Intare ntabwo ikunda kwanduranya, ntabwo ari ngombwa.

Hari umurongo ntarengwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko ruhagarariye abandi rwiga mu mashuri makuru na kaminuza rwasoje itorero ry’Intagamburuzwa, ko rukwiye guharanira kurwanira igihugu cyarwo mu gihe bibaye ngombwa.

Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yagejeje ku rubyiruko 2090 rwari ruteraniye mu nyubako ya Kigali Convention Center yagize ati “Erega n’iyo bibaye ngombwa kugiharanira, kukirwanira, urabikora. Kurwana, kurwana urugamba, nta we bikwiriye gutera impungenge, umuntu arwanira ikinti cye, yumva gifite agaciro, urakirwanira.”

“Nk’ibi mujya mwumva abantu bashobora gutobanga ibyo abantu bubaka, nk’iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya, nakwica mbere y’uko ubigeraho.

Aho hari abo bitera isoni, njye ntabwo bintera isoni, ndakumerera nabo rwose.”

Yavuze ko nta muntu ukwiye gutuma hagira umuntu uhungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi ko bakwiye kubiharanira.

Yakomeje ati “N’aba bose ubona birirwa bitaranga hariya hose bavuga ubusa, buriya ibyo babifitiye uburenganzira ariko hari umurongo ntarengwa. Igihe utaragera kuri uriya murongo ndakwihorera ukajya aho ukipfusha ubusa ukigira icyo ushaka cyose, ukabeshya abo ushaka kubeshya bakunda kubeshywa rwose ubwo burenganzira burahari. Ariko igihe utaragira kuri wa murongo ndakwihorera ariko n’uwugeraho ntabwo umenya icyagukubise, rwose munyumve uko niko bimeze.”

-Abahunze u Rwanda ni ibigarasha

Perezida Kagame yigeze kuvuga ati “Muzi umukino w’amakarita? Habamo ibigarasha. Ba Rusesabagina, ba Kayumba, ba Karegeya, ba Theogene, ba Gahima… ni ibigarasha. Bahoze ari ibigarasha, ni ibigarasha, mu gihe kiri imbere bizaba ibiganasha bicitse.

Ni na bake cyane nta n’ubwo wababara ku ntoki, ariko n’urushinge, iyo barukujombye, rubabaza kurusha uk rungana. Urwo rushinge ntarwo dushaka.”

Perezida Kagame yagize ati “Igitumye turi hano ni amateka no guhangana n’ingaruka zayo tukareba n’ukuntu dutera imbere. N’ubwo amateka yacu arimo agahinda, imikorere n’imitekerereze yacu ntabwo irimo ububwa n’ubugwari. Hari abo nigeze kwita ibigarasha. Muzi iyo uyunguruye amazi? Biriya bisigara byitwa ibirohwa. Hari abatwiyomoyeho byabananiye gukomezanya na twe inzira y’iterambere. Mwe ntimuri ibirohwa rero kuko mwanze gupfa kabiri.”

Yongeyeho ati “AERG n’Abanyarwanda nti bashobora gukorana n’ibirohwa kuko kuri mwe gutera imbere bibarimo. Mwakoze ibitoroshye kuko abafite agahinda ni bo bafashe iya mbere bifuza kukarenga.”

-Nihagira uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ubwo ku wa 11 Ukuboza 2018 yaganirizaga abasirikare, nyuma yo gusoza imyitozo Ingabo zigize Diviziyo ya gatatu ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda zari zimazemo amezi atatu, mu kigo cy’imyitozo cya Gabiro, yavuze ko abifuriza u Rwanda inabi ntacyo bazigezaho.

Ati “Ibyo mujya mwumva hirya no hino, bizarangirira mu byifuzo gusa. Ushobora kwifuriza u Rwanda nabi, ukavuga ngo uwaduha ngo rumere rutya. Ajye agenda araguze, asenge, akore ibyo ashaka byose akomeze yifurize u Rwanda nabi, ibyo… ariko umunsi hagize uwibeshya, akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse, ntabwo byakunda. Tuzamugumana hano, yaba muzima, yaba atari muzima. Niko byagenda.

“Icyiza rero ni uko mu mico yacu nanone. Nta mpamvu, nta bushake, nta bwo dushotorana. Ntabwo ingabo zacu zibereyeho gushotora. Ndetse n’abadututse, n’abatwanduranyijeho, iyo bitaragera u murongo birenga, turabyihorera. Ariko nibwira ko hari aho ibintu byagera, cyane cyane iyo byagusanze iwawe, ntabwo wabyihorera. Ibizadusanga hano rero ntabwo tuzabyihorera, niko umwuga wacu utubwira.”

Ubwanditsi: MUHABURA

  • admin
  • 10/10/2020
  • Hashize 4 years