Bazivamo yagiriwe ikizere yongerwa manda yo gukomeza kuba umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC

  • admin
  • 02/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yongereye manda Bazivamo Christophe nk’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, aho azaguma muri izi nshingano mu yindi myaka itatu iri imbere guhera muri Nzeli 2019.

Bazivamo yarahiriye izi nshingano z’Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri EAC, mu nama ya 17 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania, muri Nzeri 2016.

Yungirije Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Umurundi Ambasaderi Liberat Mfumukeko.

Nk’uko imyanzuro y’inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC ibigaragaza, uwa 12 ugira uti “Inama yagarutse ku mabwiriza agena abanyamabanga bakuru bungirije babiri b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bashyirwaho buri gihugu gihabwa umwanya wacyo, maze yemeza ko Umunyamabanga Mukuru Wungirije watanzwe na Repubulika ya Tanzania n’Umunyamabaga Mukuru Wungirije watanzwe n’u Rwanda, bakomeza manda zabo ebyiri muri izi nshingano.”

Mu nama yabaye kuri uyu wa Gatanu ni nabwo byemejwe ko Perezida Paul Kagame ari we uzayobora uyu muryango ku rwego rw’abakuru b’ibihugu, mu mwaka uri imbere.

Bazivamo Christophe yakoze imirimo itandukanye aho yabaye Perefe w’iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama kuva mu 1999 kugeza mu 2000. Kuva mu 2000 kugeza mu mpera za 2002, yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Kuva mu mwaka wa 2002 kugeza ku itariki ya 06 gicurasi 2011, Bazivamo yabaye minisitiri muri za minisiteri zitandukanye, zirimo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, iy’ubutaka, ibidukikije, amashyamba, amazi na mine, iy’Umutekano n’iy’Ubuhinzi n’ubworozi.

Guhera mu 2011, bazivamo Christophe yabaye umudepite mu nteko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba “EALA kugeza mu 2016 ubwo yagirwaga Umunyamabanga Mukuru Wungirije Ushinzwe imari n’ubutegetsi. Hejuru y’iyi myanya ya politiki yose, kuva mu 2002 Bazivamo yari n’Umuyobozi Wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi.

Bazivamo yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yarangije afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye n’ubuhinzi. Yakomereje amasomo ye mu Budage muri Kaminuza ya Göttingen, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi, ariko yibanda ku gashami k’ibijyanye n’ubukungu n’iterambere ry’icyaro.

Habarurema Djamali/MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/02/2019
  • Hashize 5 years