Bateye impungenge k’uburyo hari abana basambanywa abandi bagakoreshwa imirimo ivunanye

  • admin
  • 10/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Muri iki gihe abayeshuri batari kubigo by’amashuri kubera icyorezo cya COVID19, ababyeyi hirya no hino batewe impungenge na bamwe mu bakuze basambanya abana ndetse abandi bagakoreshwa imirimo ivunannye hakiyongeraho n’ibihano bikomeye.

Mu Kagari ka Rutonde, Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo,abaturanyi n’abayeyi b’umwana w’imyaka 2,5 wasambanyijwe n’umugabo w’imyaka 45 baracyari mu gahinda,nyuma y’ibyumweru 3 aya mahano abaye.Ukekwaho ibyaha yashyikrijwe ubutabera n’aho abo yangirije umwana barabara iyi nkuru yaciye igikuba.

Niyibigira Francine nyina w’uwo mwana yagize ati “Nsanga amwicaje ku bibero ndamuhamagara ndamubaza ngo ni nde wabazanye hano ngo ni Gatege ndabahamagara mbazana hano mu rugo intebe yari imbere y’umuryango kubera yari asanzwe ahatemberera aza akahicara, agakinisha abana ndaza ntegura ibyo guteka maze guteraka ku mbabura numva umwana ararira ni bwo nasohotse maze mbona umwana ikibatura yamanutse.”

Nsengimana Sylvère ati “Abaturage baraje baramumfasha n’ubuyobozi buramumfasha duhita tujyana umwana kwa muganga ariko nasanze umwana yambaye ubusa biri mu kavuyo duhita tujya kwa muganga.”

ibikorwa byo gusambanya abana,guhabwa ibihano bikomeye ndetswe no gukoreshwa imirimo ivunannye ni bimwe mu bikorwa bibangamira uburenganzira bw’abana.

Mu gihe amashuri yaba ye afunzwe kubera icyorezo cya COVID19 abantu b’ingeri zitandukanye bafite impungenge ku bana, aho bamwe bikanga ko abashobora gusambanywa abandi bagakoreshwa imirimo ivunanye.

Mu gishanga cya Nzove mu Karere ka Nyarugenge werekeza i Rutonde mu Karere ka Rulindo gihinzemo ibisheke, usanga imirimo ihakorerwa ikoreshwa abana, aho usanga hari abatema n’abikorera ibyo bisheke.

Hafi aho kandi hari abandi bana usanga bari kuroba amafi mu mugezi wa Nyabarongon uzwiho kuba ubamo ingona.

Tukihagera abakuze babonye umunyamakuru batangira kubwira abana ngo bihishe mu mirima y’ibisheke.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuga ko bwashyize imbaraga mu gakangurira imiryango yabo kwita kubana muri iki kigihe batari ku mashuri babarinda abashobora kubahohotera.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugaragaza ko mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka 2020 mbere y’uko icyorezo cya COVID 19 kigera mu Rwanda habaruwe ibyaha 161 z’abana basambanijwe. Gusa muri gahunda ya guma mu rugo imibare yaje kugabanuka bitewe n’uko abana bari bari kumwe n’ababyeyi mu rugo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohotera muri RIB Shafiga Murebawayire avuga ko no kugeza ubu hakiri dosisiye z’ibirego byo guhohotera bakira bakaba batazihanganira abishora muri izi ngeso mbi zo kwangiza abana.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 10/08/2020
  • Hashize 4 years