Banki y’Isi ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwasubiranye umuvuduko bwariho mbere
Raporo yakozwe na Banki y’Isi igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2021, Umusaruro Mbumbe (GDP) w’u Rwanda wongeye kurenga miliyari ibihumbi bibiri nk’uko byahoze muri 2019, mbere y’umwaduko wa Covid-19.
Banki y’Isi yatangaje iyo raporo ya 18 yiswe ’Rwanda Economic Update’ ikorwa buri myaka ibiri, ikaba igaragaza kwiyongera k’Umusaruro Mbumbe kwatewe n’izamuka ry’ubukungu, nyuma y’uko abaturage bavuye muri “Guma mu Rugo muri 2020”.
Kugera mu mpera za Nzeri 2021, nk’uko Banki y’Isi (WB) ibivuga, Umusaruro Mbumbe (agaciro k’imitungo yose y’abaturage mu Gihugu), wiyongereye ku rugero rwa 11.1%, mu gihe mu mwaka wawubanjirije wa 2020 kuri uwo musaruro mbumbe hari hagabanutseho 3.6%, kubera ko imirimo hafi ya yose yari yahagaze.
Raporo ya Banki y’Isi ivuga ko inganda zongeye gukora muri 2021 zikazamura umusaruro ku rugero rwa 16.5%, ibihe byiza by’ihinga nabyo bikaba byaratumye umusaruro w’ibiribwa wiyongera ku rugero rwa 6.8%, serivisi na zo ngo zawongereye ku rugero rwa 11.1%.
By’umwihariko ibyoherezwa hanze nk’ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro ngo byiyongereye ku rugero rwa 35%, bigabanya ikinyuranyo cy’ibitumizwa hanze kurusha ibyoherezwayo ku rugero rwa 11.4%.
Icyakora benshi bari bafite imirimo mbere ya Covid-19 ntabwo barayisubiramo nk’uko Banki y’Isi igaragaza ko habayeho abangana na 13% batagira icyo bakora kibinjiriza, mu gihe ubushomeri mbere y’umwaka wa 2020 ngo bwari ku rugero rwa 8%.
Raporo ya Banki y’Isi ya 2022 isozwa n’igice cy’ubujyanama ku buryo u Rwanda rwazamura ubukungu, binyuze mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, cyane cyane ibicuruzwa byanyuzwa mu gihugu gituranyi cya Congo Kinshasa.
Iyo raporo yerekana uburyo inzitizi zidashingiye ku mahoro (NTBs) hamwe n’imipaka y’u Burundi na Uganda itarabaye nyabagendwa, yatumye u Rwanda ruhahirana na Congo Kinshasa cyane kurusha ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Banki y’isi ikomeza ivuga ko u Rwanda rufite amahirwe menshi mu guteza imbere ubukungu, binyuze mu masezerano rwashyizeho imikono mu miryango mpuzamahanga itandukanye, harimo Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).
Andi mahirwe u Rwanda rufite ngo arashingira ku kuba ruri mu bihugu bike ku isi bimaze kugira abaturage benshi bakingiwe Covid-19, bikazabafasha gukora batikanga icyo cyorezo.
Ni mu gihe ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere ku isi yose birimo n’u Rwanda muri rusange, bitararenza abaturage 7% bakingiwe Covid-19.