Banki y’Abaturage ya Gisenyi umukozi yibye amafaranga agera ku madolari 115 000
- 18/10/2016
- Hashize 8 years
Muri Banki y’Abaturage ya Gisenyi umukozi yibye amafaranga agera ku madolari 115 000, arabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda muliyoni 92, aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’iri shami rya Banki y’Abaturage ya Gisenyi yavuze ko hagikusanywa ibimenyetso.
Harakekwa ko byabaye kuri uyu wa mbere tariki 17 Ukwakira 2016, ariko amakuru yatangiye gusakara kuri uyu wa kabiri.
Uyu mukozi ntarafatwa, ngo ashobora kuba yahise atoroka.
Umuyobozi w’iri shami rya Banki y’Abaturage yavuze ko nta mwanya uhagije afite muri aya masaha yo kugira icyo avuga, kuko ngo hari ibyo arimo bijyanye n’iki kibazo.
Ati “Ubu ndimo kwirukanka mu bintu by’ibirego no gushaka ibimenyetso biba bishoboka, wenda waza kubimbaza ariko byaba byiza ejo, kandi hari abandi tugiye kujyana kuri Polisi kubazwa, munyihangarire.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Kanamugire Theobald, yatangaje ko bakiriye ikirego
Ati “Turacyakurikirana, ibyo kwibwa kw’iyo banki nanjye ni bwo nkibimenya turababwira tumaze kumenya amakuru arambuye.”
Ubwanditsi/Muhabura.rw