Bane bananiwe kurinda imodoka ya Museveni bamanuwe mu mapeti

  • admin
  • 14/02/2019
  • Hashize 5 years

Urukiko rushinzwe Imyitwarire y’Abapolisi rwo mu gace ka Arua muri Uganda rwategetse ko abapolisi bane bamanurwa mu mapeti nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwirengagiza inshingano byatumye imwe mu modoka ziherekeza Perezida Yoweri Museveni iterwa amabuye.

Ku wa 13 Kanama 2018,nibwo imodoka ya Perezida Museveni yaterewe amabuye ku Muhanda wa Ediofe nyuma y’akaduruvayo kabereye i Arua mu bikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida b’abadepite bifuzaga guhagararira aka gace mu Nteko Ishinga Amategeko.

Mu rubanza rwaregwagamo abapolisi batandatu rwatangiye kuburanishwa ku wa 6 Gashyantare 2019, rusomwa ku wa 12 Gashyantare 2019.

Urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bw’abaregwa aho bagaragaje ko bakiri bato, bafite inshingano z’imiryango zirimo kwishyura amafaranga y’ishuri kandi akaba ari ubwa mbere bahamijwe icyaha.

It is also essential for you

Business owners and executives may also require instructional writing services to create business proposals and memos which will serve as

They know what questions to ask and how to phrase their

Make sure that https://www.globenewswire.com/news-release/2021/03/22/2196550/0/en/6-Best-Essay-Writing-Services-USA-Students-Love-Review-by-Mitchell-Natalie-Mae.html you allow the writer know exactly what you expect from their completed work and that they understand your deadline needs.

ideas so that they may make a good impression on their readers.

promotional tools.

to search for stores that offer great choice of paper.

Gusa aba bapolisi bari babanje kuburana bahakana ibyaha bashinjwaga ariko ibimenyetso byo mu rukiko byarabibahamije.

Nk’uko inkuru ducyesha Monitor ibitangaza,ngo mu bamanuwe mu ntera harimo Uwari ushinzwe umutekano mu karere (Field Force Unit), Robert Junena, wavanwe ku ipeti rya Superintendent agirwa Assistant Superintendent of Police; Edward Mugweri wakoraga mu Bugenzacyaha yakuwe kuri Senior Superintendent of Police ahabwa ipeti rya Superintendent of Police.

Abandi bagizweho ingaruka n’umwanzuro w’urukiko ni uwari Umuyobozi wa Polisi muri West Nile, Jonathan Musinguzi n’uwa Arua Abbas Senyonjo. Aba bombi ntihatangajwe urwego bashyizweho.

Umuyobozi wa Komite ishinzwe Ikinyabupfura mu rukiko rushinzwe Imyitwarire ya Gipolisi, CP Denis Odongpiny, yavuze ko “Mushobora kongera guhabwa amapeti yanyu mu gihe mukoze cyane. Mushobora kujurira mu rukiko rwa Polisi mu gihe cy’iminsi 14 mu gihe mwaba mutanyuzwe n’umwanzuro.’’

Urukiko rwagaragaje ko gukurwaho ipeti biri mu mategeko agenga Polisi mu ngingo ya 303.

Ku rundi ruhande uwari Umuyobozi w’Ubugenzacyaha, Herbert Wanyoto, yanenzwe ko yacikishije Depite wa Mityana Francis Zaake wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi muri Arua.

Urukiko rwamuhaye imbabazi kuko Depite Zaake (wafatanywe na bagenzi be 33 barimo Depite Robert Kyagulanyi [Bobi Wine]) yahise yongera gufatwa.

Yihanangirijwe ko imyitwarire mibi yagaragaza yamushyira mu kaga ko kwirukanwa cyangwa agahanwa bikomeye.

Francis Onen wayobora Ishami ryo mu muhanda muri Arua na we yagizwe umwere.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka West Nile, Josephine Angucia, yavuze ko “Byabaye amahirwe make ku bapolisi bacu ariko si iherezo ry’urugendo kuri bo. Bashobora kugaruka mu kazi bagaharanira iterambere ry’umuryango babarizwamo. Ndakangurira abapolisi bacu kwirinda amakosa.’’

Muhabura.rw

  • admin
  • 14/02/2019
  • Hashize 5 years