Ban Ki-Moon arashinjwa kwakira ruswa

  • admin
  • 27/12/2016
  • Hashize 7 years

Umunyamabanga mukuru wa Loni ucyuye igihe, Ban Ki-Moon

Ban Ki-Moon arashinjwa kwakira ruswa ubwo yari akiri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya y’Epfo.

Iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru Sisa, ryasanze Ban Ki-Moon yarakiriye ruswa y’amadorali 200 000 muri 2005 n’andi 30 000 yakiriye amaze kuba Umunyamabanga Mukuru wa Loni.

Aya makuru asohotse harabura iminsi micye ngo arangize manda ye, asubire gukorera politiki muri Koreya y’Epfo, aho ashobora kuziyamamariza kuba perezida.

Ruswa Ban-Ki Moon avugwaho kwakira yayihawe n’umucuruzu ufite sosiyete yitwa Taekwang.

Umuvugizi wa Ki-Moon yahakanye ayo makuru asaba ko icyo kinyamakuru gisaba imbabazi.

Uyu mugabo akunzwe cyane n’abakuze muri Koreya y’Epfo ku buryo bamwe bahamya badashidikanya no niyiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu azatsinda .

Rimwe mu mashyaka yo muri icyo gihugu, Minjoo, ryasabye ko hakorwa iperereza kuri Ki-Moon byanaba ngombwa agakurikiranwa; biteganyijwe ko amatora azaba mu minsi 60.

K-Moon yasimbuwe ku bunyamabanga bwa Loni n’umunya Portugal Antonio Guterres.

Yanditswe na Niyomugabo/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/12/2016
  • Hashize 7 years