Bamwe mu bikorera bavuga ko batari bazi ko ibyo bakora bigira uruhare mu guhutaza uburenganzira bw’umwana

  • admin
  • 08/06/2019
  • Hashize 5 years

Mu gihe bamwe mu bikorera bakomeje kuza ku isonga mu bahutaza uburenganzira bw’umwana binyuze mu mirimo ivunanye babaha ariko bo bakavuga ko babiterwa no kutamenya ibirebana n’uburenganzira bw’abana, n’icyo bagenderaho babagenera imirimo iboneye ijyanye n’uko bangana ndetse n’ubushobozi bwabo.

Ibi ni bimwe mubyo umuryango Coalition umwana ku isonga,wigishije abikorera ubwo bari bahuriye mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’uyu muryango akitabirwa n’abikorera 35 baturutse mu bigo bitandukanye bifite aho bihurira n’abana ndetse n’abanyamuryango ba Coalition umwana ku isonga.

Ibibazo byagarutsweho muri aya mahugurwa n’iby’uko bamwe mu bikorera bagikoresha abana imirimo ishobora kubagiraho ingaruka mu mikurire yabo ndetse no ku hazaza habo.Ahanini iyo mirimo irimo uwo gukora mu buhinzi,kwamamaza no kuranga ibicuruzwa ndetse n’indi ibyara inyungu kuri ba nyirayo ariko igakoreshwa abana bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo iy’uko abana badatinya kuyikora,batifatira imyanzuro ndetse bahendutse ugereranyije n’abantu bakuru.

Abikore nabo ntibahakanye ko uyu mutego bajya bawugwamo batabizi ariko bavuga ko aya mahugurwa yaje ari igisubizo cyo gucyemura amwe mu makosa bakoraga batayazi yo gukoresha abana ibyo badashoboye binabangamira uburenganzira bwabo.



Mu kiganiro Muhabura.rw yagiranye n’umwe mubitabiriye aya mahugurwa witwa Umurisa Aime waje aturutse muri Garage Fideli motar avuga ko hari byinshi yungukiye muri ayo mahugurwa kuko hari amwe mu makosa bakoraga batayazi bitewe no kudasobanukirwa uburenganzira bw’umwana.

Ati“Twahuye n’ibintu byinshi tutari tuzi.Twebwe twabonaga ari ibintu bisanzwe tutazi ko ari amakosa ariko uko nabonye aya mahugurwa nabonye ari ikintu kiza cyaje kije kutwigisha kumenya ibyo dukora tutazi ko ari amakosa uburyo twabikosora bitararengera”.

Gusa avuga ko nkabo mu kigo cyabo kuko bakunze kumenyereza abana umwuga bavuye mu bigo by’amashuri,bagerageza kubahiriza amategeko aho babagenera ibyo bakora bagendeye ku myaka yabo n’ubwo babikoraga batabisobanukiwe neza.

Akomeza agira ati”Muri iyi minsi abana basigaye batangira kwimenyereza bakiri bato kuva mu mwaka wa kane ,ariko bitewe n’ibyo nagiye numva nk’imirimo umwana ugeze muri iyo myaka akwiriye gukora, mu kigo cyacu tugerageza kubaha imirimo ingana n’imyaka yabo ndetse n’ubushobozi bwabo”.

Avuga kandi ko kuba agize amahirwe yo guhugurwa na Coalition umwana ku isonga,nawe agiye kuba umwarimu kuri bagenzi be, abafasha kumenya uko babungabunga uburenganzira bw’umwana.

Ati”Ngiye kwegera bagenzi banjye batabashije kugera aha kandi bafite imirimo nk’iyo bashobora kugira aho bahurira n’abo bana ariko bakaba babakoresha imirimo itangana n’ubushobozi bwabo bitewe n’uko batabisobanukiwe,ariko nkanjye nabashije kugera aha nkamenya amakosa yakorwaga nabwira bagenzi banjye uburyo babasha kubungabunga uburenganzira bw’umwana batabuhutaje”.

Umukozi muri Coalition umwana ku isonga ushinzwe kurinda umwana,Mukarugomwa Marie Rita,avuga ko impamvu yatumye bategura aya mahugurwa ku bikorera ari ukugira ngo ibyo bakora cyane cyane mu by’ubucuruzi babikora batabangamiye uburenganzira bw’umwana.

Ati”Nk’uko bamwe ari abacuruzi kandi bakaba bafite aho bahurira n’umwana bya hafi,tubategerejeho ko bagiye kubishyira mu bikorwa ndetse bakaba n’ijwi ry’abandi aho bazajya babwira bagenzi babo kubishyira mu bikorwa ndetse no kubahiriza uburenganzira bw’umwana nta kubuhutaza ahubwo baburinda”.

Mukarugomwa aya mahugurwa bayateguye mu rwego rwo gukangurira abikorera kumenya uburenganzira bw’umwana

Nyuma yaya mahugurwa y’aba bikorera,Mukarugomwa avuga ko bateganya gukora ubukangurambaga bifashishije abantu bafite aho bahurira cyane n’abantu benshi ndetse banagira uruhare mu guhindura sosiyete.

Akomeza agira ati”Nitumara kunyura muri abo bose,kiriya kintu cy’abikorera bafite imirimo igira urahare mu guhutaza uburenganzira bw’abana,turizera ko nitunyura muri izo nzira zose bizagenda bigera kuri benshi kuko n’ubusanzwe izo nzira n’inzira zigera ku bantu benshi”.

Gusa n’ubwo ibi bivugwa, imirimo ku bana ntibujijwe ariko umwana agahabwa umurimo ugendanye n’imyaka ye ndetse n’ubushobozi bwe.Umwana uri munsi y’imyaka 16,itegeko rivuga ko atemerewe gusinyishwa amasezerano y’akazi ahubwo akora akazi ko mu rugo ariko katabangamiye imyigire ye cyangwa uburenganzira bwe.

Mu mirimo yatunzwe agatoki iri ku isonga mu guhutaza uburengazira bw’abana cyangwa igira aho ihurira n’amafaranga akunze gukurura abana irimo ubuhinzi nko gusarura ibyayi; gukora mu nganda nko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro;kumenyekanisha ibikorwa by’ubucuruzi no kubyamamaza aho usanga hifashishwa abana kubera ko babikora ku kiguzi gito cyangwa ku buntu kuko batabasha kwivuganira ndetse n’indi mirimo itagira inyungu kuri bo kandi ihutaza uburenganzira bwabo.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo,abikorera ndetse n’abagize imiryango idashingiye kuri Leta iharanira uburenganzira bw’umwana,bafashe ingamba zirimo;Ubukangurambaga no gushishikariza abantu kugira umuco wo kurinda abana imirimo ivunanye,Kwinjira mu bikorwa no gufatanya na Coalition umwana ku isonga kugira ngo hashimangirwe imikoranire ku birebana n’uburenganzira bw’abana.

Abikorera basabye Coalition umwana ku isonga kubasabira Leta igashyiraho ingamba z’ibihano bikakaye kuri bagenzi babo bokamwe n’ingeso yogukoresha abana imwe mu mirimo ishobora gutuma ahazaza habo hangirika urugero nk’uwo kumenyekanisha ibicuruzwa byabo no kubyamamaza ndetse n’iyindi.

Nyuma y’iki gikorwa cy’amahugurwa,Coalition Umwana ku Isonga yateguye ikindi gikorwa cy’ubukangurambaga ku burenganzira bw’umwana kizaba mu cyumweru gitaha tariki 12 Kamena uyu mwaka, aho kizahuriramo abacuruzi bakorera muri Nyabugogo n’abandi bantu batandukanye.Iki gikorwa kizahurirana n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo ivunanye ihabwa abana aho hazakorwa urugendo ruzava muri Gare ya Nyabugogo rwerekeza ku nzu y’urubyiruko ya Kimisigara.

JPEG - 185.8 kb
Abikorera bavuga ko hari imirimo bajyaga bakoresha abana batazi ko ibangamira uburenganzira bwabo bityo ngo kuba babimenye bagiye kwigisha bagenzi babo


JPEG - 252.5 kb
Abitabiriye aya mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe na Coalition umwana ku isonga bahawe n’impamyabumenyi

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/06/2019
  • Hashize 5 years