Bamporiki na Gasana Emmanuel bafunguwe ku mbabazi za Perezida

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/10/2024
  • Hashize 3 days
Image

Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko na Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, bari barahamwe n’ibyaha bitandukanye, bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024, ni ryo ryemeje ko Perezida Kagame yahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko mu gihe abandi 2,017 bari barakatiwe n’inkiko bafunguwe by’agateganyo.

Mu bahawe imbabazi harimo Bamporiki Edouard na Gasana Emmanuel, bari barakatiwe n’inkiko nyuma yo guhamywa ibyaha bitandukanye.

Bamporiki Edouard yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu ahamijwe ibyaha bibiri, birimo icyo gusaba cyangwa kwakira indonke n’icyo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite.

Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba we yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 n’amezi atandatu, ahamijwe icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Muri rusange, abantu batandatu ni bo bahawe imbabazi mu bari bafungiye mu Igororero rya Nyarugenge.

Abandi bahawe imbabazi barimo Serubibi Eric wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire (Rwanda Housing Authority); Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’Umunyemari Rusizana Aloys.

Mu 2021 ni bwo aba bose uko ari batatu bakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu kubera gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abahawe imbabazi hari ibyo basabwa kubahiriza birimo kwiyereka Umushinjacyaha wo ku rwego rw’ibanze no kumwitaba mu gihe bibaye ngombwa ndetse no gusaba uruhushya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano igihe cyose bashatse kujya mu mahanga.

Itegeko riteganya ko uwahawe imbabazi na Perezida ashobora kuzamburwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba yakongera gukatirwa kubera ikindi cyaha, mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirijwe ibyo yategetswe.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 19/10/2024
  • Hashize 3 days