Bakunzi bacu, mwarimuzi ibirebana n’abami b’umushumi !!!!

  • admin
  • 14/08/2015
  • Hashize 9 years

Bakunzi bacu, twateruye tubagezaho ibirebana n’abami b’umushumi igice cya mbere, reka twanzike dukomeze amateka yaranze urwa Gasabo,

Ntawakwirengagiza ubwoko bw’Abatsobe na bwo ngo bukomoka kuri Gihanga, kuko ngo uwo bakomokaho witwa Rutsobe ari umuhungu yabyaye hanze. Uyu muryango na wo ukaba waraje kubahwa ibwami kubera imihango y’ubwiru wakoraga, dore ko ngo banagiraga ingoma yabo yitwa Rwamo na ho umurwa baturagaho ukaba wari i Kinyambi muri Runda.

Umuryango w’Abatsobe wari ufite agaciro mu butegetsi bwite bw’igihugu kuko bari bashinzwe imihango y’Ubwiru ijyanye n’umuganura bagatura mu karere k’u Bumbogo bakagira n’umutwe w’ingabo bayoboraga witwa Gakondo ukomoka kuri Gihanga.

Ikindi kivugwa kuri Gihanga ni uko igihugu yategekaga cyarengaga imbibi z’u Rwanda tuzi ubu. Ibi bigashingirwa ku ntekerezo zigaragaza ko ubutegetsi bwe bwageraga hakurya mu Burengerazuba bwa Congo aho bitaga mu Bunyabungo ndetse n’ahitwa Buhindangoma hakurya muri Rucuru.

Ahandi hagaragara ibirari by’amateka bishobora kwemeza ko Gihanga yabayeho ni mu majyaruguru y’u Rwanda ahitwa Buhanga hagati ya Nyamutera na Nyakinama ku bazi amazina y’uturere twa kera. Aha hagaragaraga ibigabiro by’aho uyu mwami yari atuye ariko umuntu akaba atakwemeza ko ibyo bigabiro bigihari magingo aya kubera ibikorwa by’ubuhinzi n’imiturire.

Imwe mu mihango yakorerwaga muri aka gace ni iyakorwaga ku mfizi yitwa Rugira ngo yabanaga n’inka zitwa Ingizi nk’uko uyu munyamateka abivuga. Iyi mihango ngo yaba yaratangiye ku ngoma y’umwami Yuhi II Gahima ari na bwo umutwe w’ingabo zitwa Gakondo zatandukanaga n’izitwa Abangakugoma nyuma aba Bangakugoma bakoherezwa kuba hariya mu Buhanga. Undi murwa wa Gihanga uvugwa mu mateka, ni uwari ahitwa Nyamirembe cyangwa se Humure yo mu Mutara, aho uyu mwami ngo yaba yarageneye umuhungu we Kanyarwanda ngo azabe ari we umusimbura ku ngoma amaze gutanga.

*Gihanga yarongoye abagore benshi

Ikindi amateka garagaza, avuga ko Gihanga yagiye abyara abana batandukanye badahuje ba nyina kuko na we yari afite abagore benshi nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda rwo ha mbere.

Umugore wa mbere wa Gihanga ari uwitwa Nyamususa akaba umukobwa wa Jeni uturuka mu bwoko bw’Abarenge akaba yarabyaranye n’uyu mugore Kanyarwanda Gahima (Wamusimbuye ku Ngoma), Kanyandorwa Sabugabo se wa Mushambo ukomokwaho n’ubwoko bw’Abashambo (Wabaye Umwami wo mu Ndorwa) ndetse n’uwitwa Kanyabugesera Mugondo se wa Muhondogo sekuruza w’ubwoko

Abahondogo (Bategetse u Bugesera), ndetse na Nyirarucyaba umukuramberekazi w’ubwoko bw’Abacyaba (Bategekaga Ingoma y’u Bugara).

Gihanga yarongoye kandi Nyangobero ukomoka mu Bunyabungo (Intara ya Kivu y’Amajyepfo) barabyarana Kanyabungo Ngabo waje gutegeka mu Bunyabungo ndetse arongora na Nyirampirangwe babyarana Gashubi se wa Gashingo ukomokwaho n’abitwa Abashingo ndetse ngo babyarana n’undi mwana witwa Gafomo.

Gihanga yari afite undi mugore w’inshoreke witwaga Nyirarutsobe babyarana Rutsobe umukurambere w’abo mu bwoko bw’Abatsobe.

Richard Ruhumuriza

  • admin
  • 14/08/2015
  • Hashize 9 years