Bagabo ni mwe mufite ingufuri n’urufunguzo rw’ikibazo cyo ‘gutera inda abangavu-Minisitiri Busingye

  • admin
  • 30/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnston, yasabye abaturage bo mu karere ka Nyaruguru gusubira ku muco nyarwanda, bakicara hamwe bagashakira hamwe umuti urambye w’ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateguwe, by’umwihariko yibutsa abagabo ko igisubizo k’iki kibazo kiri mu biganza byabo.

Ibi yabigarutseho kuwa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2019 mu kiganiro yagiranye n’abaturage nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2019, wabereye mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru.

Minisitiri Busingye yabwiye aba baturage ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateguwe kiremereye, kandi buri wese akwiye kukigira ike, agaharanira ko gicika burundu.

Iki kibazo by’umwihariko yagishyize mu maboko y’abagabo aho yababwiye ko ari bo bakwiye gufata iya mbere mu gutanga umuti w’iki kibazo, kuko ari bo bawufite 100%.

Yagize ati “Bagabo ni mwe mufite ingufuri mukagira n’urufunguzo rw’ikibazo cyo ‘gutera inda abangavu’. Dusubire ku muco w’Abanyarwanda tubiganireho mu mugoroba w’ababyeyi bicike burundu.”

Busingye kandi yibukije abaturage ko abakobwa b’i Rwanda ari “Ndakorwaho” kandi ko imyaka yo gushyingirwa ari 21, abasaba kubyubahiriza gutyo kandi bakagira n’uruhare mu gukangurira abandi kubyubahiriza.

Uyu muyobozi kandi yanayoboye umuhango wo gushyikiriza umuturage utishoboye wo mu mudugudu wa Mpinga witwa Mukangamije Gloriose, inzu yubakiwe n’abaturage binyuze mu muganda.

Ahereye kuri iki gikorwa cyo kubakira umuturage utishoboye, yavuze ko umuturage afite uburenganzira bwo gukemurirwa ibibazo no guhabwa ubutabera muri rusange, ariko na we akagira inshingano yo kwiteza imbere, akava mu kiciro arimo akajya mu kindi.

Yagize ati “Abaturage mufite uburenganzira busesuye bwo gukemurirwa ibibazo no guhabwa ubutabera; ariko namwe mufite inshingano zo gutera imbere.

Ubu aho tugeze mu kwiteza imbere ni urugo ku rundi. Nta bwo twifuza abantu bahora mu kiciro cya mbere cy’ubudehe. Buri wese mu kiciro ke aharanire kujya mu kisumbuyeho”.

Yabwiye abaturage ko amakimbirane ari kimwe mu bidindiza iterambere, abasaba kuyakumirira kure.

JPEG - 217.9 kb
Minisitiri Busingye yavuze ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda kiri mu biganza by’abagabo 100%

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/09/2019
  • Hashize 5 years