Bafashwe bagiye kwinjira muri FDLR bashyikirizwa ubuyobozi

  • admin
  • 03/06/2016
  • Hashize 9 years

Karahanyuze Emmanuel hamwe na Uwurukundo Esron baherutse gufatirwa ku mupaka bajya mu mashyamba ya Republika Iharanira Demokarasi ya Congo kwifatanya n’umutwe wa FDLR beretswe urubyiruko rw’abamotari mu nama y’umutekano yabahuje n’ubuyobozi bw’ingabo mu ntara y’Uburengerazuba.

Karahanyuze wahoze ari “Local Defence” mu murenge wa Cyanzarwe, yavuze ko bashutswe na Damascene batazi irindi zina wo mu karere ka Rutsiro waje abizeza ko nibagera muri FDLR bazajya bahembwa amadolari 50. Ngo bageze ku mupaka mu murenge wa Busasamana mu nzira zitazwi bagwa aho ingabo z’u Rwanda zikambitse, uwo Damascene wari ubajyanye ashaka kwiruka baramurasa naho we yishyira mu maboko yazo. Uyu musore yagize ati” Muri Mata 2016 nibwo nashatse kujya kwifatanya n’umwanzi w’igihugu, ndafatwa. Ndasaba Abanyarwanda bose imbabazi, narashutswe, ndemera icyaha.

Mugenzi we Uwurukundo, w’imyaka 20 yavuze ko yavuye i Nyabihu ajya gushaka akazi mu mujyi wa Gisenyi, agahura n’uwo Damascene akamwizeza akazi muri FDLR aho yari guhembwa amafaranga nk’aya Karahanyuze. Col. Nsanganira Augustin, alias Cadence wahoze ari umurwanyi wa FDLR watahutse mu mpera za 2015 yavuze ko abashukwa na FDLR ko bazabona amafaranga bisengerera urupfu kuko uwo mutwe ubeshwaho no kwiba no kwica. Ati” Nabaye umuyobozi ukomeye muri FDLR, nabaye umucengezi ukomeye muri 1997-98, imbaraga twari dufite ntazo bafite, twari abarwanyi basaga 200 000, ubu FDLR isigaranye abatarenga 1000 nta bikoresho bishoboka ifite. Murabeshywa kukabyemera? Murashaka kwiyahura.”

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Uburengerazuba, Gen. Maj. Mubaraka Muganga n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie basabye abamotari gutanga amakuru y’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Ati”abamotari mutwara abantu besnhi barimo abeza ariko n’ababi barimo; murasabwa gutanga amakuru no kwirinda ibihuha.” Yakomeje avuga ko FDLR itagomba kubashuka kuko nta mbaraga na nkeya ifite kandi ko imipaka yigihugu icunzwe neza.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/06/2016
  • Hashize 9 years