Baciye insinga z’amashanyarazi agana mu ngo 3 z’Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi

  • admin
  • 13/04/2016
  • Hashize 9 years
Image

Abaturage b’i Shyorongi basabwe kwamaganira kure icyabazanamo amacakubiri

Abantu bataramenyekana baciye insinga z’amashanyarazi agana mu ngo z’imiryango 3 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, batuye mu mudugudu wa Gatwa, akagari ka Bugaragara mu murenge wa Shyorongi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Shyorongi bwemeza ko hangijwe insinga zifite uburebure bwa metero 48, kandi ngo abazangije bari bagamije guheza mu icuraburindi aba barokotse Jenoside, mu rwego rwo kubabangamira muri iki gihe cyo kwibuka. Umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyorongi Sebagabo Nkunzingoma, yagize ati:“Kubera igikorwa cy’abo bagizi ba nabi bashakaga ko abacitse ku icumu bahera mu bwigunge, kuko ari cyo bari bagamije.

Abaturage batuye muri uwo mudugudu bahise bishyira hamwe bishakamo amafaranga bongera bagura izindi nsinga bashyiramo amashanyarazi, kugira ngo umugambi mubisha bari bafite utagerwaho nk’uko babyifuzaga”. Umuyoboz w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, yavuze ko n’ubwo abo bantu bashatse gutera ubwoba abarokotse Jenoside ntacyo bagezeho, kuko iyo babikora abaturage ntibahite babatabara ngo bongere babasanire insinga, bari kwirata ibyo bakoze. Yagize ati:“Turashimira abaturage ko bahise babitesha agaciro bakazinduka batanga umuganda wabo, bakongera bakagura insinga z’amashanyarazi, izo ingo ntizirare mu icuraburindi nk’uko babyifuzaga”.

Abaturage b’uwo mudugudu biyemeje gukomeza kuba hafi y’abo barokotse Jenoside, bavuga ko biyemeje kubarindira umutekano kugira ngo hatagira icyabahungabanya muri iki gihe cy’icyunamo, aho abanyarwanda bibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi. Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yakanguriye abaturage gukomeza kwirinda amacakubiri, bakoresha umutima nama kandi bakirinda amarangamutima yo guhishira abagizi ba nabi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/04/2016
  • Hashize 9 years