Asinah yibasiwe bikomeye kubera imyambaro igaragaza ubwambure bwe asabirwa gukizwa kuko nta buyisiramu bwe [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 10/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Mukasine Asinah uzwi nka Asinah Erra Umuhanzikazi nyarwanda ubyina mu njyana ya Dancehall yongeye gukoza agati mu ntozi aba ikiganiro mu bafana be, abenshi bamwaturiyeho imivumo bamuryoza amafoto yashyize hanze mu mwambaro usa n’umubiri we,mugihe abandi bavuze ko ibyo ari ihungabana yatewe na Riderman bahoze bakundana bagashwana.

Asinah usigaye yiyita ‘Bad Girl’ uvuga ko asengera mu idini ya Isilamu yari amaze igihe kinini afite agahenge ndetse atagarukwaho ku mbuga nkoranyambaga. Ubu, ibintu byasubiye irudubi, abafana bongeye kumuhuriraho bamutuka ibyo gupfunyika, abandi bakamurwanirira basaba ko ‘abamugaya bamuha amahoro kuko ari ubuzima bwe’.


Asinah Erra na MC Tino tariki ya 8 Nyakanga 2018 batumiwe mu gitaramo cyabereye kuri Top Chef akabari gashyuha cyane i Nyabugogo. Ubwo igitaramo cyabaga, abanywi n’abandi bari baje kureba aba bahanzi batunguwe na Asinah ubwo yageraga imbere yabo yambaye mu buryo busa nk’aho ntacyo yari yikinze ku mububiri cyane cyane birebera imbere he.

Uwo munsi, yaririmbye benshi bamuryanira inzara abandi bibaza cyane ku mwenda yari yambaye. Abari bicaye kure wasangaga bavugira mu matamatama ko ashobora kuba ‘yambaye ubusa’ mu gihe abari bamaze gucengerwa na manyinya bo batashye bazi ko bataramiwe n’umukobwa wambaye ubusa.

Iyi myambarire ya Asinah yavuzweho byinshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse amafoto ye yarasakajwe cyane ku munsi yaririmbiyeho muri aka kabari.




Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nyakanga 2018 Asinah yakojeje agati mu ntozi aho yashyize kuri Instagram amafoto yereka abakunzi be uko byari byifashe mu gitaramo yari yaraye akoze.Aho kumushimira no kumushyigikira abenshi bamwakirije ibitutsi no kumuvumira ku gahera bamubwira ko ‘yahombeye umuryango’ abandi bakamusaba guhinduka idini akava muri isilamu abeshya ko asengamo agakizwa.

Uyu muhanzikazi bivugwa ko ari umuyisilamu ndetse nawe akabyemeza,iyi myambarire mu idini ntabwo yemewe kuko ubusanzwe abakobwa b’abayisilamu kazi bategekwa kwambara bakikwiza (Shalia),bityo uwutambaye ngo yikwize bikaba ari ukunyuranya n’amahame y’idini.Aha bikaba byatuma umuntu yibaza niba Asinah ari umuyisilamukazi by’ukuri cyangwa ari ukubyiyitirira.






Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/07/2018
  • Hashize 6 years