As Kigali yamaze Guhagarika Nyinawumuntu Marie Grace wari umutoza wayo

  • admin
  • 05/01/2017
  • Hashize 7 years

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore Nyinawumuntu Marie Grace akaba yanabarizwaga muri As Kigali yamaze kumuhagarika igihe kitazwi kubera ibibazo bivugwa mu bakinnyi atoza birimo gucikamo ibice bibiri n’itonesha.

Umuyobozi w’ikipe ya As Kigali y’abagore akaba n’umuvugizi wayo, Gacinya Teddy yatangarije itangazamakuru ko uyu mutoza bamuhagaritse igihe gito kugira ngo babashe gukurikirana ibivugwa muri iyi kipe.

Yagize ati “ Twafashe icyemezo cyo kuba duhagaritse uyu mutoza kugira ngo tubashe gukora iperereza neza kubivugwa mu bakinnyi birimo imyitwarire mibi,gucikamo ibice bibiri ndetse hari n’ibivugwa ko uyu mutoza hari abakinnyi yatoneshaga abandi akabakandamiza”.

Avuga ko bishoboka ko uyu mutoza yamara ukwezi kumwe adatoza cyangwa amezi abiri akaba yagaruka biramutse ibimenyetso bitamuhamye.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore Nyinawumuntu Marie Grace akaba yanabarizwaga muri As Kigali

Akomeza avuga ko nibiramuka bimuhamye uyu mutoza bazifashisha amategeko basanzwe bagenderaho mu ikipe yabo.

Yanditswe na MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/01/2017
  • Hashize 7 years