ar Free day: Igabanya ibyuka byangiza ikirere ku kigero cya 20% – Ubushakashatsi [ AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu kurengera ibidukikije bwasanze umunsi umwe gusa wahariwe ibikorwa bya siporo rusange mu Mujyi wa Kigali ugabanya ihumana ry’ikirere ku kigero cya 20% ndetse bigafasha abayitabira kugira amagara mazima.

Ku munsi wa siporo rusange buri wese ahitamo ikimworoheye yaba kwiruka, kugenda n’amaguru, kunyonga igare, guterura ibiremereye n’ibindi. Ni igikorwa kimenyerewe nka Car Free Day aho imihanda imwe ikumirwamo ibinyabiziga bya moteri igaharirwa ibikorwa bya siporo.

Mu bitabiriye iyi siporo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, harimo Abanyarwanda baba mu mahanga n’abanyamaganga baba mu Rwanda ndetse n’abasanzwe batuye muri Kigali.

Ubushakashatsi bwakozwe kuri siporo rusange ikorwa incuro 26 buri mwaka, hagati ya 2021 na 2025, izatuma ihumana ry’ikirere rigabanukaho 20% nk’uko bisobanurwa n’Impuguke mu bidukikije akaba n’Umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Western Ontario muri Canada Prof. Egide KALISA.

Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko muri izo ncuro 26 za siporo rusange, ubuzima bw’abagera ku 100 buzabungabungwa bitewe nuko hari inshuro zigera kuri 600 bari kuzivuzamo iyo badakora iyi siporo.

Ibi ngo bizanafasha kuzigama iminsi 3,300 abo baturage bari kuzasiba akazi bagiye kwivuza indwara zitandura zirimo n’iziterwa n’ihumana ry’ikirere no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Muri rusange ubu bushakashatsi bwerekana ko iyi siporo mu ncuro 26 za buri mwaka, mu myaka 5 ituma igihugu kizigama miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika, ni hafi miliyari 160Frw.

Impuguke mu buvuzi Prof. Joseph MUCUMBITSI igira inama abaturage gukora siporo no mu minsi y’imibyizi n’ubwo imodoka zaba sigenda mu mihanda.

Car Free Day iba buri ku Cyumweru cya mbere n’icya 3 cya buri kwezi. Yatangijwe kuri 29 Gicurasi 2016 ubwo hafashwe icyemezo cy’uko guhera saa moya kugeza saa tanu z’igitondo (7am–11am) nta modoka ziba zemewe guca mu nzira zateganyirijwe siporo.

Ku rwego rw’isi, Car Free Day yashyizwe kuri 22 Nzeri buri mwaka.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/07/2024
  • Hashize 2 months