APR na Rayon Sport, imwe ishobora kuba icitse indi
- 13/09/2016
- Hashize 8 years
APR irangije iyoboye itsinda rya mbere nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Kigali kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo,,AS Vita Club izamutse ari iya kabiri nyuma yo kunyagira Duaphin Noir, biyihesha aamahirwe yoguhura na Rayon Sports ½
Ni umukino wari uhishe byinshi kuko iyari butsinde yagombaga gukomeza mu cyiciro gikurikira, bikiyongeraho ko ariho byarikumenyekanira niba APR izahura na Rayon Sport muri ½.
Ibi biratuma dutegerezanya amatsiko umukino wa Rayon Sport na Kiyovu, Rayon Sport ifite amahirwe menshi yo guhura na AS Vita Club, uretse ninyagirwa na Kiyovu
Mu mikino ya nyumwa yo mu itsinda, itsinda rya mbere, APR FC irangije itsinze AS Kigali ibitego 3-2 nyuma yo kwishyura 2-1 yari yabanjwe.
Hakizimana Muhadjili yafunguye amazamu ku munota wa 32 ku mparaga nyinshi za Sekamana Maxime, nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Ndahinduka Michel asimbura Sebanani Emmanuel Crespo, AS Kigali yongereye umurego maze Ndayisaba Hamidou arayishyurira ari nako Mubumbyi Bernabeu atsinda icya kabiri mbere yo kujya mu kiruhuko.
Ku munota wa 53, Hakizimana Muhadjili yishyuriye APR, nyuma y’iminota 10 Butera Andrew atsinda agashinguracumu.
APR FC yakomeje ku mwanya wa mbere ifite amanota 7, ikaba izigamye ibitego 6, mu gihe AS Vita Club yatsinze Dauphin Noir ibitego 4 ku 0, yarangije ku mwanya wa 2 izigamye ibitego 6, AS Kigali ifata umwanya wa 3 n’inota 1, n’umwenda w’ibitego 2, mu gihe Dauphin Noir yafashe umwanya wa 4, ifite inota 1 n’umwenda w’ibitego 9.
Mu wundi mukino wabaye mu itsinda rya 2, Police FC yatsinze Sunrise ibitego 3 kuri 1 mu gihe dutegereje uko Rayon Sport na Kiyovu birarangira aha kuri Stade de Kigali.
APR FC irangije itsinze AS Kigali ibitego 3-2 nyuma yo kwishyura 2-1 yari yabanjwe.
Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw