APR FC yeretse itangazamakuru umutoza mushya n’abakinnyi bashya bane

  • admin
  • 08/02/2019
  • Hashize 5 years

Ubuyobozi bwa APR FC bweretse itangazamakuru umutoza mushya wo muri Serbia witwa Zlatko Krmpotic uje gusimbura mugenzi we Dr Ljubomir Petrović uherutse kwegura amaze amezi 11 ayitoza.

APR FC iherutse kurangiza igice cya mbere cya Shampiyona iri ku mwanya wa mbere.

Umunya Serbia Zlatko Krmpotic yasinye amasezerano nk’umutoza mukuru wayo mu gihe cy’umwaka.

Umutoza Zlatko Krmpotic yatangaje ko icyo aje gukora nawe ari ugukomeza gufatanya n’ikipe gutwara ibikombe.

Ati : “Ubu APR FC iri ku mwanya wa mbere irusha inota rimwe Mukura iyikurikiye ariko tugomba kongeramo imbaraga tugakora ibishoboka byose amahirwe dufite tukayabyaza umusaruro kugira ngo tubone umusaruro mwiza.”

Yavuze ko yasinye amasezerano y’umwaka ashobora kuzongerwa.

Nyuma y’uko Dr Ljubomir Petrović yeguye kubera uburwayi bw’umutima, APR FC yasigaye itozwa na Jimmy Mulisa.

Uretse umutoza kandi APR FC yakiriye abandi bakinnyi bane:

Abo ni Usengimana Danny. Uyu byari bimaze iminsi bivugwa ko azajya muri Police FC. Yabanje muri Singida yo muri Tanzania. Nyuma ya Singida Danny Usengimana yagiye mu ikipe yo mu Misiri yitwa Tersana SC.

Ubu yamaze gusinya amasezerano na APR FC azamara umwaka n’igice.

Niyonzima Ally nawe yasinyiye APR FC. Yari asanzwe akina hagati muri AS Kigali. Yasinye amasezerano y’umwaka umwe ariko ntiyari ari mu gikorwa cyo kuberekana imbere y’abanyamakuru.

Undi mukinnyi mushya APF FC yasinyishije ni Umurundi witwa Iragire Ramadhan wakinaga nka myugariro ku ruhande rw’ibumoso muri Atlético Olympic Football Club y’i Burundi.

Yaje gusimbura Emmanuel Imanishimwe werekeje muri Serbia. Innocent Nshuti wigeze kuba rutahizamu wa APR FC ariko akaza kujya muriStade Tunisien FC nawe yayigarutsemo.

Umutoza mushya wa APR FC arakoresha abakinnyi be imyitozo ya mbere kuri uyu wa Gatanu ku masaha y’igicamunsi.



Umutoza mushya wa APR FC Zlatko Krmpotic


Innocent Nshuti yagarutse muri APR FC


Iragire Ramadhan myugariro wa APR FC mushya ku ruhande rw’ibumoso


Usengimana Danny washakagwa na Police FC ndetse na AS Kigali mu mwambaro wa APR FC

Niyomugabo Albert MUhabura.rw

  • admin
  • 08/02/2019
  • Hashize 5 years