APR FC yatangiye neza CECAFA Kagame Cup 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

APR FC ihagarariye u Rwanda yatangiye neza irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2024 itsinda Singida Black Stars yo muri Tanzania igitego 1-0 mu mukino wa mbere wo mu itsinda C. 

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, kuri Azam Complex Chamazi.

Umukino watangiye utuje ku mpande zombi nta kipe isatira indi mu buryo bukomeye. 

Ku munota wa 9, APR FC yabonye uburyo bwo gufungura amazamu ku mupira Ruboneka Bosco yazamukanye mu kibuga hagati, awuterekera Victor Mbaoma na we awuha Muzungu ariko uyu ashatse kumusubiza biranga. 

Ku munota 10, Singida yahushije uburyo bwiza bwo gufungura amazamu ku mupira muremure Kennedy Juma yahaye John Edmund wisanze asigaranye n’umunyezamu ariko ateye umupira ujya hejuru y’izamu rya Pavel Nzila. 

Ku munota 22, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu Victor Mbaoma  nyuma y’umupira ukomeye watewe na Ramadhan, umunyezamu Benedict Haule ntashoboye kuwufata ngo awukomeze, maze Victor Mbaoma nk’ibisanzwe ahita ahagera awushyira mu nshundura. 

Nyuma yo gutsindwa igitego Singida Black Stars yatangiye kwinjira mu mukino harimo Umupira muremure wavuye mu bwugarizi bwa Singida, Yunusu awuteye n’umutwe usanga rutahizamu Elvis Rupia wawuteye ujya hanze y’izamu.

Ikipe y’ingabo yakomeje gusatira izamu ishaka igitego kabiri binyunze ku ruhande rw’iburyo rwakinagaho neza na Dushiminana Olivier “Muzungu”, waterekeye umupira Gilbert Byiringiro, wawuhinduye ntiwashobora kugera kwa Mbaoma.

Igice cya mbere cyarangiye APR FC iyoboye umukino n’igitego 1-0 cya Victor Mbaoma.

Mu gice cya kabiri, Singida yatangiye ikora impinduka Marouf Tchakeh, Emmanuel Keyekeh, Anton Bi na Ibrahim Imoro basimbura Yahya Mbogo, Kelvin Sabato Najim Musa na Khalid Gego.

Nyuma yo gukora izi mpinduka yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura harimo uburyo bwabonywe na Marouf winjiye mu kibuga asimbuye wisanze mu rubuga rw’amahina ateye umupira ukomeye Pavel Ndzila awukuramo, bagenzi be ntibashobora gusongamo.

APR FC yatangiye nabi igice cya kabiri yongeye kugera imbere y’izamu rya Singida nyuma Kuza kwa Dauda, harimo umupira watewe na Bosco umunyezamu awufata neza, aho Mbaoma yari agiye kongera kunyeganyeza inshundura biranga. 

Ku munota wa 78, Singida yongeye gushaka iki gitego cyabazwe ku mupira, yakinywe neza hagati ya Mwanuke na Marouf, ariko umupira ugeze kuri Rupia ujya hanze y’izamu. 

Iminota 10 ya nyuma y’umukino yokemeje kwihariirwa cyane na Singida Black Stars gushaka igitego yo kwishyura harimo umupira muremure kwa Ayoub ariko usanga yamaze kurarira.

Umukino warangiye APR FC itsinze Singida Black Stars yo muri Tanzania igitego 1-0 mu mukino wa Mbere wo mu itsinda C, iyobora itsinda n’amanota atatu.

Undi mukino wabaye mu itsinda rya Gatatu ririmo APR FC warangiye Sport Club Villa yo muri Uganda inganyije na Al Merreikh yo muri Sudani y’Epfo ubusa ku busa.

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, ikina umukino wa kabiri mu itsinda C na Al Merreikh yo muri Sudani y’Epfo, saa Mbiri z’ijoro isaha ya Kigali.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 2 months