APR FC yanganyije na RS Berkane mu mikino y’Afurika

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Kuri iki Cyumweru taliki 28 Ugushyingo 2021, ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Afurika yanganyije na RS Berkane yo muri Maroc 0-0 mu mukino ubanza w’imikino y’Afurika y’amakipe yitwaye neza iwayo “Total CAF Confederation Cup 2021-2022”.

Uyu mukino  wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya RS Berkane yasoje ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’aho uwitwa Hamza Regragui aherewe ikarita y’umutuku ku munota wa 81.

Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya RS Berkane yahise isubira muri Maroc aho yagiye kwitegura umukino wo kwishyura uzabera i Berkane taliki 05 Ukubona 2021. Ikipe izashobora kwitwara neza igatsinda izahira ibona itike yo gukomeza mu matsinda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2021
  • Hashize 2 years