APR FC yanganyije Gasogi ikomeza kudatsindwa muri shampiyona

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/04/2024
  • Hashize 6 months
Image

APR FC yanganyije na Gasogi United igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 28 wa Shampiyona, ikomeza agahigo ko kudatsindwa mu gihe habura imikino ibiri ngo Shampiyona ya 2023-2024 irangire.

Uyu mukino wabaye Kuri iki Cyumweru tariki 28 Mata 2024, kuri Kigali Pele Stadium.

Amakipe yombi yagiye gukina uyu mukino nta kidasanzwe aharanira, by’umwihariko kuri APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona ariko ikaba yari maze imikino 27 imaze itaratsindwa.

Mbere y’umukino abakinnyi ba Gasogi United bahaye icyubahiro APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona babakomera amashyi.

Umukino watangiye utuje cyane amakipe yombi yigana bikomeye. Mu minota 25, APR FC yatangiye gusatira no gushaka igitego ariko uburyo bwabonwaga na Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert ntibubyare umusaruro.

Mu mpera z’igice cya mbere, Gasogi United yatangiye kugera imbere y’izamu rya Pavelh Ndzila ariko ntigire igikomeye igaragaza.

Igice cya mbere cyari kidashamaje cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Ikipe y’Ingabo yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri itangira gusatira bikomeye ariko imipira Ruboneka Jean Bosco na Mugisha batangaga imbera kwa Mbaoma ntibyare umusaruro.

Mu gihe Ikipe y’Ingabo yari yaryohewe no gusatira, Gasogi United yazamukanye umupira yihuta, Rugangazi Prosper awuhindura imbere y’izamu Balako Christian Panzi akina n’umutwe atsinda igitego cya mbere ku munota wa 61.

Ku munota wa 70 umutoza wa APR FC, Thierry Froger yahise akora impinduka Shaiboub Ali yinjira mu kibuga asimbuye Niyibizi Ramadhan.

Iyi kipe yakomeje gusatira cyane ishaka kwishyura ariko umunyezamu Ibrahima Dauda akayibera ibamba. Nyuma y’iminota mike, Bizimana Yannick yasimbuye Kwitonda Alain Bacca.

Ku munota wa 80, APR FC yazamutse yihuta, Mbaoma acomekera Mugisha Gilbert umupira mwiza yishyura igitego cya mbere. Ikipe y’Ingabo yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko bayibera ibamba.

Umukino warangiye amakipe anganyije igitego kimwe Kuri kimwe 

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona yagumye ku mwanya wa mbere igira amanota 64, irusha Rayon Sports ya kabiri amanota 10 mu gihe Gasogi United yagumye ku mwanya wa cyenda igira amanota 33. 

Indi mikino yabaye uyu munsi, Sunrise FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 ibona amanota atatu yayifashije kuva mu murongo utukura n’amanota 29, naho Etoile de l’Est ya nyuma yatsinze Marines FC igitego 1-0 igira amanota 28 inganya na Bugesera FC ya 15 ku rutonde rwa shampiyona. 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/04/2024
  • Hashize 6 months