Anne Kansiime yatangaje impamvu yishimira kuba Umugande
- 22/07/2016
- Hashize 8 years
Anne Kansiime ngo yababajwe bikabije ndetse atungurwa no kumva ko mugenzi we baherutse gukorana igitaramo ubwo yatarimiraga Abanyarwanda umwaka ushize yaje gutabwa muri yombi azira amagambo yavuze muri icyo gitaramo, uyu akaba ari Kigingi wo mu gihugu cy’u Burundi waje gufungwa azira kuba yarakoresheje amagambo avuga kuri Perezida w’igihugu cyabo Nkurunziza.
Umunyarwenya Anne Kansiime yagaragaje ibi kuri uyu wa 22 Nyakanga ubwo yageraga I Kigali, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Uyu munyarwenya yatangaje ko bitumvikana kumva ngo mugenzi we yaje gufungwa azira amagambo yakoresheje muri iki gitaramo cyane ko kuri Kansiime yemeje ko ibi bitajya biba iwabo muri Uganda ko Umunyarwenya yavuga kuri Perezida wabo ngo abe yahungabanywa.
Kansiime yavuze ati “Ngewe byantunguye cyane ubwo Arthur yambwiraga ngo Kigingi yaje gufungwa kuko ibi twe ntago iwacu bibayo rwose ngewe ndivugira kuko na Perezida wacu Museveni akunda imyidagaduro cyane niyo mpamvu atajya abangamira abakora imyidagaduro n’abanyarwenya muri rusange, ibi rero bintera ishema ryo kuba ndi Umugande”.
Umunyarwenya Anne Kansiime wasesekaye I Kigali kuri uyu wa 22 Nyakanga azataramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe Arthur and Kansiime Live kizaba kuri uyu wa 24 Nyakanga 2016 muri Serena Hotel I Kigali.
Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw
After finishing your research papers, you ought to
Most authors paper writing service also offer additional services that will assist you with your needs, such as proofreading and editing.
prepare your document.