Ankara:Mu murwa mukuru wa Turukiya haguye abantu basaga 80 bazize iturika ry’ibisasu
- 10/10/2015
- Hashize 9 years
Uyu munsi tariki ya 10 Ukwakira mu murwa mukuru w’igihugu cya Turukiya, Ankara habaye iturika ry’ibisasu bibiri byahitanye abantu bagera kuri 80 ndetse abandi basaga 186 bose bagakomereka kuburyo bukomeye
Amafoto ndetse n’amashusho yafashwe na Tereviziyo ya bbc yagaragazaga uruvunge rw’abantu benshi baryamye mu maraso ndetse n’abandi bageragezaga guhunga gusa kubw’imbaraga nkeya n’ihungabana bakananirwa bose bakagwirirana.
Minisitiri w’intebe wa Turukiya bwana Ahmed Davutoglu yatangaje ko iminsi itatu igihugu kimaze kiri mu myivumbagatanyo ari ikimenyetso cyateguraga ubu bugizi bwa nabi bwakozwe n’abiyahuzi.Naho ku ruhande rwa Perezida Recep Tayyip Erdogan we yavuze ko aba bagizi ba nabi bakwiye gukurikiranwa na Leta ya Turukiya kuko birababaje cyane.
Hangiritse byinshi ndetse n’ubuzima bwa benshi
Iri turika ry’ibisasu ryabaye ahagana mu ma saa yine z’amanywa mu murwa mukuru w’igihugu cya Turukiya ,Anakara abarokotse ibi byago ubu bari mu bitarao bakurikiranwa n’abaganga mu gihe inzego z’umutekano nazo zikomeje gukurikirana ikihishe inyuma y’ubu bwicanyi.
Yanditswe na muhabura1@gmail.com/Muhabura.rw