Angelina Jolie yashyigikiye bikomeye uruhare rw’abagabo mu guha icyerekezo abakobwa bakiri bato

  • admin
  • 14/10/2019
  • Hashize 5 years

Angelina Jolie yashyigikiye bikomeye uruhare abagabo bashobora kugira mu guha icyerekezo ubuzima bw’abakobwa bakiri bato.Uyu mukinnyi wa filime wo muri Amerika – ukina no muri filime Maleficent: Mistress of Evil – yanavuze ko abakinnyi ba filime b’abagore badakwiye kugaragazwa nk’abantu bafite imbaraga z’umubiri kugira ngo bakunde baboneke ko bakomeye.

Aganira n’abanyamakuru mu imurika ry’iyo filime, Jolie yagize ati:”Ntekereza ko, kenshi cyane, iyo hari kubarwa inkuru igira iti, ’uyu ni umugore ukomeye’, agomba kuba akubita umugabo, cyangwa agomba kumera nk’umugabo, cyangwa agomba kumera nkaho adacyeneye umugabo”.

Akomoza ku byo akina muri iyo filime ndetse no kuri Princess Aurora ukinwa na Elle Fanning, Jolie yagize ati: “Twembi ducyeneye cyane kandi dukunda ndetse tukigira ku bagabo”.

Rero ntekereza ko ari n’ubutumwa bw’ingenzi ku bakobwa bakiri bato, gutahura ububasha bwabo, ariko bakubaha ndetse bakanigira ku bagabo bari hafi yabo”.

Yongeyeho ati: “Dufite abagore bakomeye, ariko ikintu kitari cyo muri filime kandi gikwiye gukurwamo nanone ni umugore”.

Tugaragaza abagore b’ingeri zitandukanye, hagati yacu, ariko nanone dufite abagabo badasanzwe muri filime, kandi rwose iyo ngingo ndashaka kuyishimangira”.

Filime Maleficent: Mistress of Evil – ikomeza inkuru ya filime Maleficent yo mu mwaka wa 2014 – izasohoka mu Bwongereza mu mpera y’uku kwezi kwa cumi.

Irimo abandi bakinnyi nka Ed Skrein, Chiwetel Ejiofor na Michelle Pfeiffer.

Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo iyi filime yamuritswe mu murwa mukuru London.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/10/2019
  • Hashize 5 years