Ange Kagame yanenze iteshwagaciro ry’ururimi rw’Ikinyarwanda ryagaragaye muri Miss Rwanda 2019

  • admin
  • 27/01/2019
  • Hashize 5 years

Ange I. Kagame, umukobwa w’umukuru w’igihugu, Paul Kagame, aranenga iteshagaciro ry’Ururimi rw’Ikinyarwanda ryagaragaye mu birori bisoza irushanwa rya Miss Rwanda 2019, kuri we kuba umuntu atavuga ururimi rw’amahanga bidakwiye gutuma uwo muntu afatwa nk’udashoboye ngo nawe ubwe ateshwe agaciro.

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Mutarama 2019 mu masaha ya nimugoroba nibwo hamenyekanye Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 nyuma y’aho abakobwa 15 bari basigaye mu irushanwa babanje kunyura imbere y’abakemurampaka bakabazwa ibibazo nabo bakabisubiza.

Nyuma yo kubazwa,icumi muri bo bahise basezererwa hasigaramo 5 batarimo Mwiseneza Josiane wari warahawe amahirwe yo kwegukana iri kamba n’abatari abacyemurampaka.

Mu babajijwe ariko, harimo abo byagaragaye ko bagize imbogamizi z’ururimi rw’Icyongereza ndetse bibagiraho ingaruka zatumye batsindwa.nk’ababajijwe na Miss Mutesi Jolly hafi ya bose bamusubirishagamo ahani bitewe n’imibarize ye yasaga n’iyidahwitse yuzuyemo kunaniza abahataniraga ikamba rya nyampinga.

Kutavuga neza amagambo y’icyongereza igihe uyu Mutesi Jolly yabazaga aba bakobwa,byahise biba imbogamizi ikomeye.Urugero ni nko kutamenya gutandukanya mu mivugire ijambo ’girl’ na ’Gaily’,ibi byatumye umukobwa yari abajije amusubirishamo inshuro zirenze imwe.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Ange Kagame yanenze ibi bintu agira ati “ Umukobwa uvuga ikinyarwanda neza ari gucishwa bugufi kubera kutabasha kwisobanura mu rurimi rw’amahanga. Abakemurampaka basubiramo ikibazo gikennye mu magambo mu rurimi umuntu atavuga inshuro eshatu cyangwa enye ntibisobanutse !”


Iri rushanwa rya Miss Rwanda 2019 risize umugani muri bamwe abandi bakaryamamariramo,ryegukanwe na Nimwiza Meghan wari wambaye numero 32, akurikirwa na Uwihirwe Yasipi Casimir wari wambaye numero 21 wabaye Igisonga cya Mbere, Uwase Sangwa Odillle wari wambaye numero 16 wabaye Igisonga cya Kabiri.

Ni mu gihe Mwiseneza Josiane wari warigaruriye imitima y’abatari bacye ndetse bari bamwambitse ikamba rya nyampinga n’amarushanwa atararangira,agatuma bamwe banarahira bararamye ko nataryegukana bazarimwiyambikira,yabaye Miss wakunzwe cyane (Miss Popularity) nk’uko abacye mu batinyukaga bakavuga ko adakwiye Miss Rwanda 2019 babivugaga nabwo bongorerana ngo abakunzi be batabumva.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/01/2019
  • Hashize 5 years