Amwe mu mateka y’urugendo rwa Micheal Jackson mu muziki nibibi byamuranze

  • admin
  • 17/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nyakwigendera Micheal Jackson yavutse tariki ya 29/8/1958 avukira Gary mu Buhinde mu muryango uciriritse w aba African-Amercan avuka ari uwa 8 mu bavandimwe 10. ise yitwaga Joseph Jackson nyina akitwa Katheline Jackson. Micheal jackson yamenyekanya nk’utunganya umuziki,umuririmbyi ndetse n’umubyinnyi.

Se wa Macheal Jackson Joseph yabaye Umucuranzi wa gitari,ibyo yaje kureka mu rwego rwo kwita ku muryango we dore ko yari anamaze kubona ko abahungube bafite impano yo kuririmba, aho mu 1960 yaje kubahuriza hamwe bakora itsinda ryari rigizwe na bakuru ba Micheal Jackson aribo Tito,Jermain na Jackie.

Burya koko nyakami avukana imbuto,afite imyaka 5 gusa nibwo Micheal Jackson yiyunze nabavandimwe be mu itsinda rimwe baba 4. Kuva icyo gihe,Micheal yakomeje kwigaragaza nk’umwana ukiri muto ufite impano mu muziki ndetse akomeza kwibasira amarangamutima ya bakunzi ba muzika.

Nyuma gato umuva ndimwe wabo mukuru Marlon Jackson yaje kwifatanya Nabo bakora itsinda rikomeye ry’abavandimwe 5 rihabwa izina rya the Jacson 5. hanze y’ibikorwa byo kurubyiniro ise yitaga kuri iri tsi ry’abahungu be nk’ushinzwe akareyo(manager).

Umugani w’ikinyarwanda uti usha inka aryama nkayo,Micheal nabavandimwe be bakoraga igihe n’imburagihe basubira mu muziki wabo bamamaza ibikorwa byabo kugirango batazasubira hasi.mu 1968 bagerageje kwikorera ubwabo bokra indirimbo “Big Boy” bakoreye muri mu nzu itunganya umuziki ya B side,ariko iki gikorwa nticyabahiriye kuko batageze ku musaruro bifuzaga.

The Jackson 5 yaje kwinjira mu njyana ya R&B bunga ubufatanye na bahanzi bari banzwi muri iyonjyana nka Gladys knight,Pips, James Brown,Sam na Dave,abenshi muri aba bakaba barakoreraga mu nzu itunganya umuziki ya Motown,ndetse byanavuzwe ko uwitwa Gladys ariwe watungiye agatoki boss wa Motown Bell Gardy iri tsinda rya The Jackson 5 bikaza no kurangira basinyanye amasezerano y’imikoranire (kontaro).

Nyuma gato imbuto z’imihogo y’aba basore zakomeje gusambira I los Angeles bakomeza gukorana na Gardy nk’umutunganyi w’umuziki(producer) wabo ndetse na se nkukurikirana akaryo kabo(manager) aho banahuriye n’umuhanzikazi Diana Ross wabarizwaga mu itsinda The supremes,bagirana imikoranire myiza aho mu 8/1969 baje no gusohora umuzingo(album) wabo ( Diana Ross presents The Jackson 5).

Uwo muzingo waramamaye cyane ubageza kuri byinshi,mbwambere imwe mu ndirimbo yari iwugize I want you back ibahesha umwanya wa mbere ku rutonde rwa billboard hots 100 muri Mutarama 1970. Washakisha zimwe mu ndirimbo nka love you save,ll’be there nizindi.

Burya rero Mutabazi avuka se akiri ku rugerero,ku myaka 13 gusa Micheal Jackson yatangi kujya yikorera ku gitike (solo career) ndetse agakomeza kwifatanya nabavandimwe be nkibisanzwe. Ari nabwo mu 1971 yaje kwesa umuhigo ashyira indirimboye ‘Got to be there’ hanze ndetse yaje no kwitirirwa umuzingo we wa mbere,ndetse umwaka wakurikiyeho yashyize undi muzingo hanze”Ben” iyi ikaba ari nayo ndirimbo ye ya mbere ari wenyine yabashije ku muhesha umwanya wa mbere kuri Us Pop charts.

Imyaka yakurikiyeho iri tsinda ndetse na Micheal ubwe bakomeje gukorana na Gardy abandikira inidirimbo zabahesheje ibigwi ndetse baza no kwihangira igikorwa cya The cartoon show,ibi bikaba byari urukurikirane(series) rw’ibikorwa byabo byacaga kuri Televiziyo aha ni 1971-1973.

Kandahano wumve indirimbo ya Micheal Jackson yitwa The Immortal Megamix

Nyamara rero burya anta byera ngo de! Umusozi w’amakimbirane n’amadidane waje kubyara ibibazo hagati muri iyi mikoranire ntuzatangwe kuwusoma mu gice 2 cyaya mateka y’icyamamare Michel Jackson ni mu nkuru y’amateka y’icyamare uzajya uso ku rubuga Muhabura.rw buri wambere w’icyumweru.

Yanditswe na NTAKIRUTIMANA jean de die Muhabura.rw

  • admin
  • 17/10/2016
  • Hashize 8 years