Amwe mu mateka y’itsinda rya Westlife n’Icyo bavuze ku gutandukana kwabo.

  • admin
  • 07/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Mu matwi yawe waba warumvise cyangwa ukinumva indirimbo nka: I have dream, flay without wings, Queen of my heart n’izindi. Izo zose ziza mu njyana y’uruvangitirane rw’ibyuma bya muzika rwivanga n’urusobe rw’amajwi ya Nick Byrne, Kian Egan, Mark Feehily, Shane Filan na Brian Mcfadden, abasore b’abanya Ireland bahoze bagize itsinda Westlife tugiye kurebera hamwe mu nkuru yamateka yacu y’uyu munsi.

Batangiye ari Kian Egan, Markus Fehiley, Shane Filan hamwe na bo mugace ka Sligo Derric Lacy,Graham Keighron,na Micheal Garrett, aho bari basazwe bahuriye mu itsinda rya batandu ry’injyana ya pop vacal ryitwaga six as one,ryaje guhinduka mu 1997 bakiyita I O YOU.icyo gihe bakurikiranwaga n’umugenzamari (manager) Mary Mc Donagh nabandi babiri batamenyekanye.muiri ikigihe baje kumenyekana ku ndirimbo yabo bise “together Girl forever”.

Mu gihe kidatinze bajekumenyana n’icyamamare mu bugenzamari (manager) Luis walish wari sanzwe ukoranana nitsinda rya Boyzone ryo mu gace ka Irish. Uyu bakaba baramenyanye nyuma yo guhamagarwa na nyina wa Filan.

Bidatiinze itsinda ryose muri rusange ryakoreshejwe igeragezwa mu nzu icura umuziki yitwaga MBG ya Simon cawell. Gusa kurya isuri isambira byinshi igasoza bike batatu muri bo ntibashimwe,ndeste Simon aza kwerurira Luis ko hari abasore batatu bafite amajwi Manini adashobora kujyana ninjyana ndetse ko byaba byiza abiyomoyeho.

Icyagombaga gukurikira wari umwanzuro ukomeye wo gusezerera Lacy,keighron na Garrett.nibwo hinjijwe Nicky Bayrene na Brian Mc Fadden nuko ibikorwa byabo babikomereza mu nzu icura umuziki ya doubline.

Muri rusange nyuma yibyo byose itsinda ryari ribonetse ndetse ryagombaga guhabwa izina mbere y’ibindi bikorwa byose,amazina atandukanye yaratanzwe babanza kumvikana kwitwa Westside nyamara baza gusanga iryo zina ryarakoreshejwe. Nka banyabigwi bajekumvikana ko icyibazo Atari izina ahubwo ari uburyo rizubakwa, hanyuma biza kurangira bemeje kwitwa Westlife.

Icyakurikiye ni kwinjiza umwe mu basore ba Boyzon Ronan ngo afatanye na Luis mu bucunga mutungo bw’itsinda.indirimbo ya mbere banje gushyira hanze bayise swear it againe.

Swear it again ni indirimbo yabamenyekanishije dore ko yanahise iza ku myanya ya mbere ku ntonde zitandukanya muri Ireland ndetse na Uk muri rusange.

Iyi yakurikiwe nizindi nazo zakunzwe cyane nka if I let U go mu kwa 8/1998 ndetse na flay without wings yacuzwe n’umucuzi w’umuziki siteve mac, ndetse yananditswe nawe ubwe afatanyije na Wayn.

Umuzingo wa mbere wa Westlife wagiye hanze mu kwa 11/1999 bawise Westlife, uyu muzingo ukaba warakunzwe ndetse icyo gihe usohoka kurutonde rw’imizingo 40 yakunzwe mu mateka ya Uk.

Mu kwa 11 uwo mwaka bongeye gushyira hanze urukurikirane rw’indirimbo zakunzwe nka I have a dream,season in the sun, fool again ni zindi nanubu zitarava mu mitima yabakunzi ba Westlife.izi zonyine zikaba zarahaye iri tsinda imbaraga zo kuzenguru ince zitandukanye z’isi mu ngendo za muzika. (music tours).

Umwaka wakurikiyeho bashyize hanze umuzingo wabo wa 2 bawita cost to cost ni umuzingo nawo wakunzwe kuko wahise ufata umwanya wa mbere muri Uk ndetse uza no mu myanya 4 mu yagurishijwe cyane mu gihugu cyose mu mwaka w’ 2000.

Undi muzingo wakurikiyeho wasohotse mu mwaka w’2001 bawise world of our own wasohotseho indimbo zakunzwe nka Queen of my heart yakunzwe cyane ndetse nanubu igikoreshwa nabeshi mu mu bukwe mu mashusho ndetse no mu biganiro bitandukanye mu byo bita background (akaziki gaherekeza amajwi).

Imyaka yakurikiye Westlife ntiyahwemye kwesa uduhigo no kuba abanyabigwi,gusa inkuru idasazwe yongeye kuvugwa kuya 3/9/2004 ubwo havugwaga inkuru ko umwe muri 5 bagize westlife yatandukanye nabo, uwo ni Brian Mcfadden watangaje ko agiye gushyira imbaraga mu kwita ku muryango we no kwikorera umuziki wa nyakamwe (solo career).

Kuri iyo tariki ikiganioro n’itangazamakuru kitabiriwe na Westlife yose muri rusange gusa ibibazo byosese umunyamakuru yabazaga yerekezaga kuri Brian uwasubizaga wese yasubizanyaga ikiniga namarangamutima ko ngo uyu musore Brian atazibagirana mu mitima ya Westlife.

Bakimara gutandukana indirimbo yambere brian yashyize hanze yayise real to me yanasohotse ku muzingo we yise Irish son.

Mu minsi yakurikiye Westlife yakomeje gukora ari bane ndetse ibigwi ntibyabura kuburyo benshi batari bazi iryo tsinda mu ntangiriro batashoboraga no kwemera ko hari uwabavuiyemo mu bo batangiranye.

Inkuru idasazwe yaje kongera kuvugwa kuya 14/3/2011 ko Westlife yavuye mu nzu icura umuziki ya Syco ya Simon Cowell bari bamazemo imyaka yose bari bamaze kugira mu isi y’umuziki.Westlife yeruye ikaba yaratangaje ibisa nuko izina ryabo ryari rimaze kurenga irya Syco lebel. Dore ko bagize bati”twabonaga ibikorwa byacu bisa naho aribyo bizamura lebel kurusha uko ibya lebel bizamura ibyacu nkuko amasezerano abivuga” bongeraho bati”twahisemo guhagarika imikoranire rero.”

Nyuma bakaba barahise batangira gukorera mu nzu icura umuziki ya RCA record aho basohoreye undi muzingo waje no gufata umwanya wambere muri Ireland ndetse na Uk yose.

Indi nkuru yakurikiye yabaye iy’ibihuha yavugaga ko Brian yaba agiye kugaruka mu itsinda nyamara Egani mu kiganiro n’itangazamakuru akaba yarabyamaganiye kure avuga ko ari ibihuha.

Umunyarwanda ati “umwana uzi ubwenge niwe wikura mu kicaro keza”mu byukuri Westlife ntakimenyetso kigeze kigaragara cyatuma batandukana burundu dore ko bakoraga ndetse bakanahirwa ,hari kuya 19/10/2011 aho batangiye basa nabereka abakunzi babo ko basanabageze ku iherezo ry’umuhamagaro wabo.

Ndetse mu ijambo riteguye ndetse ryeruye bagize bati”myaka 14 intonde 26 z’indirimbo 10 zikunzwe twagaragayeho, ndeste inshuro 14 murizo tuza ku mwanya wambere,imizingo yacu 11 yagaragaye mu 5 yambere yakunzwe ndetse irindwi muri yo yagurishije kopi miliyoni 44 ku isi hose,ingendo z’amuzika(tours) 10 zagurishije ibikorwa byacu ibi byose ntibyakwibagirana mu mitima yacu.

Dutangaje ku mugaragaro ko tugiye kwerekeza mu nzira zitandukanye, nyuma y’igikorwa gikomeye kuri noheri yuyu mwaka nurugendo rwa muzika rusoza uyu mwaka.

nibyo koko ikemezo nkiki kiragoye ariko nkabantu tumaranye igihe kinini cy’ubukure birakwiye ko dutandukana neza.twanyuranye mu bikorwa byinshi nabafana bacu areiko igikomeye niki kigiye kuza kuko nibwo bwa nyuma tugiye kuba turikumwe. Mu myaka itandukanye westlife yabaye muri twe kurasha kuyibamo nk’itsinda.ubu turajwe ishinga no gusezera kubafana bacu twabanye muri ururugendo ruhimbaje, ni umuryango wacu twabanye kuva 1998. Mubyukuri twabonaga ari inzozi ariko igishimishije ni uko zabaye impamo” Kian,Mark,Nicky,na Shane.

Nyuma yitandukana rya westlife impamvu zitandukanye zarahimbwe mu bitangazamakuru.nyamara kuri daily mail aba basore baje kuvuga ko nta mwuka mubi watumye batandukana ko ahubwo ibyiza byose bigira iherezo.

Yanditswe na Jean de Dieu Ntakirutimana/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/11/2016
  • Hashize 7 years