Amerika yongeye gushinja leta ya Perezida Nkurunziza kuba ariyo ntandaro y’amakimbirane

  • admin
  • 21/04/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Nkurunziza uyoboye Leta ishinjwa guteza amakimbirane

Leta Zunze ubumwe za Amerika zirashinja ubuyobozi bwa Perezida Nkurunziza kuba aribwo ntandaro y’amakimbirane amaze igihe kingana n’umwaka aca ibintu mu gihugu cy’u Burundi.

Ibi bikaba byaratangajwe n’Intumwa ya Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Karere k’ibiyaga bigari ,Thomas Perriello mu kiganiro n’abanyamakuru i Bujumbura aho yemeje ko leta y’u Burundi atari inzirakarengane y’amakimbirane akomeje kuca ibintu muri iki gihugu ahubwo ariyo ubwayo yayateje ati «Leta y’u Burundi niyo ntandaro y’amakimbirane ntabwo ari inzirakarengane yayo byaba mu buryo bwa politiki cyangwa mu buryo bw’ubukungu »

Uyu muyobozi kandi akaba ashinja ubuyobozi wa Perezida Nkurunziza kurangwa n’indimi ibyiri ati«hashize ibyumweru twakiriye ubutumwa bwa Perezida Nkurunziza ubwe buvuga ko hagiye kurekurwa imfungwa ariko ntabyo twigeze tubona bikorwa.Twakiriye ubutumwa bwa Perezida Nkurunziza ubwe ku bijyanye n’iyoherezwa ry’indorerezi 200 z’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika mu Burundi ariko iki kibazo ntabwo kirakemuka »

Bwana Thomas akomeza avuga ko mu gihe Leta y’u Burundi ivuga ko irigukora ibishoboka byose ngo impunzi zitahuke mu gihugu hakigaragara iyica rubozo ndetse n’ifungwa rinyuranyije n’amategeko.

Ati « Mu gihe Leta y’u Burundi ivuga ko iri gukora ibishoboka byose ngo impunzi z’ abarundi zahunze zitahuke mu mutekano , ibikorwa by’iyica rubozo n’ifungwa birakomeje mu gihugu»

Ashimangira kandi ko ubukungu bw’u Burundi bukomeje gusubira inyuma avuga ko Leta ishyiraho amananiza mu bijyanye n’amabanki atuma abafite imitungo bahitamo kuyibitsa mu bindi buhugu nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique dukesha iyi nkuru.

Ati « Leta y’u Burundi ikora ibishoboka byose kugira ngo twe n’abafatanyabikorwa ibintu bidukomerere mu gufasha abarundi n’ubukundu bw’u Burundi»

Umuryango w’Abibumbye ukaba uvuga ko amakimbirane mu Burundi amaze guhitana abarenga 500 , 270000 bakaba baravuye mu byabo naho 345 bakaba barakorewe iyica rubozo kuva uyu mwaka watangira.


Perezida Nkurunziza uyoboye Leta ishinjwa guteza amakimbirane

Yanditswe na Eddie Mwerekande/MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/04/2016
  • Hashize 8 years