Amerika yihimuye kuri Iran iyigabaho igitero

  • admin
  • 23/06/2019
  • Hashize 5 years

Ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bivuga ko Amerika yagabye igitero cyo kuri mudasobwa ku ntwaro za Irani, mu gihe Perezida Donald Trump yisubiragaho ku bitero by’indege kuri iki gihugu.

Icyo gitero cyabujije gukora mudasobwa z’igisirikare cya Irani zigenzura iterwa ry’ibisasu bya roketi na misile, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru the Washington Post.

Cyakozwe mu kwihimura kw’Amerika nyuma yaho indege nto yayo yitwara nta mupilote (drone) ihanuriwe na Irani muri ako karere, ndetse inihimura ku bitero byagabwe ku bwato bwayo butwara ibikomoka kuri peteroli mu kigobe cya Oman yegetse kuri Irani, nkuko ikinyamakuru the New York Times kibitangaza.

The New York Times cyongeraho ko icyo gitero cyari kigamije kuba gihagaritse izo mudasobwa mu gihe runaka.

Abavuganye n’ibitangazamakuru byinshi byo muri Amerika bavuze ko icyo gitero cyari kimaze ibyumweru byinshi cyarateguwe.

Nta buryo budafite uruhande bubogamiyeho bwo kwemeza ibyabaye kuri izo mudasobwa z’igisirikare cya Irani.

Ku munsi w’ejo ku wa gatandatu, minisiteri y’umutekano mu gihugu y’Amerika yaburiye ko Irani nayo iri gushaka kugaba ibitero byo kuri mudasobwa kuri Amerika.

Amerika yanashyiriyeho ibihano Irani, ibihano Perezida Trump yavuze ko “bikomeye”.

Yavuze ko ibyo bihano byari bicyenewe mu kubuza Irani kubona intwaro kirimbuzi za nikleyeri, ndetse ko ibihano Irani yafatiwe mu rwego rw’ubukungu bizagumaho keretse yisubiyeho.

Irani yahakanye ivuga ko itigeze igaba ibitero ku bwato bw’Amerika, ndetse ko iyo drone yahanuye yari yinjiye mu kirere cyayo mu rukerera rwo ku wa kane – Amerika yo igashimangira ko drone yayo yarasiwe mu kirere ubundi gihuriweho n’amahanga atandukanye, kitari icya Irani.

Umwuka w’ubushyamirane ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi.

Mu cyumweru gishize, Irani yatangaje ko izarenza ikigero cyemewe ku rwego mpuzamahanga muri gahunda yayo ya nikleyeri.

Mu mwaka ushize wa 2018, Amerika yikuye mu masezerano yari yagiranye na Irani mu mwaka wa 2015, agamije kugabanya ibikorwa bya nikleyeri bya Irani.

Bwana Trump yavuze ko adashaka kurwana na Irani, ariko aburira ko intambara iramutse ibaye yaba ivuze “gusenyuka burundu” kwa Irani.

Ubu Amerika yasabye akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye ko gaterana ejo ku wa mbere kakiga kuri Irani.

Niyomugabo Albert /Muhabura.rw

  • admin
  • 23/06/2019
  • Hashize 5 years